Ikigo gishinzwe kurwanya amapfa cyavuze ko umubare w’abaturage bazakenera ubufasha bw’ibiribwa ushobora kwiyongera cyane uyu mwaka.
Iki kigo cyavuze ko abantu bazakenera ibiribwa muri Kenya biyongereyeho 90% kubari bazwiho kugira inzara, ahanini bitewe n’uko amezi ya nyuma y’umwaka ushize imvura yaguye nabi.
The Citizen TV yavuze ko intara za Turkana na Isiolo zisanzwe zikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi ibintu bizarushaho kuba bibi cyane.
Igihugu cya Kenya uretse kuba cyaribasiwe n’amapfa, mu minsi ishize hanavuzwe cyane inzige zibasiye imyaka yiganjemo ibigori.