Abanyururu babarirwa mu 10 bamaze gupfa muri gereza ya Rutshuru kuva uyu mwaka watangira, kandi ngo impamvu ni ifatwa nabi ry’abafungiye muri iyi gereza.
Radio Okapi ivuga ko hari umwe mu miryango itari iya leta wavuze ko aba banyururu babayeho nabi kandi ko urwaye atabasha kuvurwa nk’uko bikwiriye.
Patrick Manuvo wo muri sosiyete sivile Manuvo yavuze ko iyi gereza nkuru ya Rutshuru imeze nk’ibambiro ry’abantu kuruta uko haba ahantu hagorora uhafungiye.
Icyo uyu yashingiyeho ni uko usanga no kubona ibiryo bisanzwe ari ingorabahzi.
Uyu muryango utari uwa leta uvuga ko ikinababaje ari uko ubutaka aba banyururu bapfaga guhingaho ibibatunga bwagurishijwe umushoramari, kandi ko iki kibazo cyagejejwe mu nzego nkuru zikavunira ibiti mu matwi.