Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RWANDA-FDA: Yakuye ku isoko ubuki bwa HONEY HIVE kuko burimo isukari - FLASH RADIO&TV

RWANDA-FDA: Yakuye ku isoko ubuki bwa HONEY HIVE kuko burimo isukari

Ikigo gishinzwe Kugenzura ibiribwa n’imiti, mu Rwanda FDA cyakuye ku isoko ubuki bwitwa HONEY HIVE bitewe n’uko bwahinduriwe umwimerere bukongerwamo isukari.

Ihagarikwa ry’ubu buki ribaye hashingiwe ku igenzura ryakozwe mu Rwanda nyuma y’uko iki kigo cyakiriye ibibazo by’abaguzi bavuga ko ubuki bwa HONEY HIVE baguze butujuje ubuziranenge.

Muri iri genzura iki kigo cyakoze uwabutunganyaga yiyemereye ko yongeregamo isukari.

Mu itangazo ikigo gishinzwe Kugenzura ibiribwa n’imiti, mu Rwanda FDA cyanyujije kuri Twitter cyasabye abacuruza ubuki kubusubiza aho baburanguriye biterenze iminsi 10.

Iryo tangazago rigira riti “Abakwirakwiza, amaguriro y’ibiribwa (Supermakets), n’abacuruzi  badandaza ubuki  guhagarika  gukwirakwiza no kugurisha ubuki bwitwa HONEY HIVE ndetse bagasubiza ubuki bwose ku babubarangujebitarenze iminsi 10 y’akazi.”

Iki kigo cyakomeje kigaragaza ko ukora ubuki bupfunyitse bwa HONEY HIVE  asabwa kwakira ubuki azagarurirwa  n’abo yabugurishije kandi agatanga raporo yimbitse  igaragaza amazina  y’abaranguye , numero za telefone n’ingano y’ubuki bwagaruwe mu kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, mu Rwanda.

Abaturarwanda basabwe kutongera cyangwa gukoresha ubu buki bwa HONEY HIVE.

RWANDA FDA yasabye abakora ubuki bupfunyitse kwihutira kwandikisha aho bakorera ndetse n’ibicuruzwa byabo muri iki kigo, ndetse ko abapfunyika n’abacuruza ubuki bwahinduriwe umwimerere bazafatwa bazahanwa by’intangarugero.

Inkuru bifitanye isano