Ibihugu bya Afurika bishobora kugorwa no kwishyura Ubushinwa- Impuguke

Impuguke mu bukungu n’Ububanyi n’Amahanga zagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 gishobora kuzatuma ibihugu byinshi bya Afurika binanirwa kwishyura amadeni bifite Ubushinwa.

Na mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kiza, Ubushinwa bwashinjwaga gukoresha umutego w’amadeni kugira ngo abufashe kugira ijambo rikomeye muri Afurika.

Nyuma y’icyorezo cya Covid-19 ngo hakwiye imikoranire hagati ya Afurika n’Ubushinwa kuburyo bwo kuzishyura amadeni ntawuhutajwe.

Kuva muri 2009 Ubushinwa na Afurika byinjiye mu bufatanye mu by’ubucuruzi.

Ni ubufanye bwaje kwaguka bigera aho Ubushinwa buha amadeni ibihugu bya Afrika ndetse kuri ubu bibarwa ko hagati y’umwaka wa 2010 na 2019,  Ubushinwa bwahaye Afurika amadeni angana na Miliyari 150 z’amadorari. 

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi n’Imiryango Mpuzahanga y’Ubukungu nabyo bisanzwe bikorana bya hafi na Afurika byatangiye gushinja ubushinwa ko buri gukoresha umutego w’amadeni kugira ngo bizigarurire Afurika mugihe izaba inaniwe kwishyura.

Uyu  ni  Jean Claude Juncker, muri 2019 ubwo yari Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi.

Yagize ati “Inkunga nyinshi Ubushinwa bwohereza muri Afurika, zitiza umurindi ubwiyongereye bw’Amadeni y’Ubushinwa ibihugu bya Afurika bifata, bitandukanye n’uburyo bikorwa hagati ya Afurika n’Uburayi.”

Kugeza ubu ibihugu byinshi bya Afurika bihitamo kwakira inguzanyo z’ubushinwa kurusha iz’ibigega mpuzamahanga by’imari.

Abasesengura Politiki y’Ububanyi n’Amahanga bagaragaza ko inguzanyo Ubushinwa butanga budasubira ibinyu ngo bujye no kugenzura uko zikoreshwa ari nayo mpamvu ibihugu byinshi bya Afurika bihitamo kwaka ideni mu bushinwa.

 Dr. Aime MUYOMBANO ni impuguke mububanyi n’amahanga n’iterambere ry’Isi.

Yagize ati “Aho bitandukaniye ni uko Ubushinwa byibura bwo butanga ayo mafaranga ntikurikirane mu ishyirwa mu bikorwa by’ayo mafaranga, bitandukanye na bino bihugu by’i Burayi byo iyo bitanze ayo mafaranga  byifuza cyane kugira uruhare  mu ikoreshwa ryayo. Niho wenda twavuga ko biba bitandukanye ariko ntitwavuga ko ari Ubushinwa bukora iki gikorwa  cyo gutanga aya mafaranga mu buryo bw’inguzanyo.”

Mu myaka ibarirwa mu binyacumi ishize Ubushinwa bwagurije ibihugu bitandukanye ku Isi amadolari menshi kuburyo ayo batarabwishyura abarirwa kuri 5% by’umusaruro mbumbe w’Isi mu gihe cy’umwaka.

 Muri iki gihe ubukungu bw’Isi bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, Ubushinwa bwatangiye gushaka uko bwasonera umwenda ibihugu bya Afurika bisanzwe binakennye, bivuze ko icyorezo cya Covid-19 cyabizahaje kurushaho.

 Nk’ubu Ubushinwa buherutse gusonera u Rwanda umwenda wa Miliyoni 6 z’Amadolari.  

 Impuguke mu bukungu zisanga  n’ubundi ariko bikwiye kugenda kuko ngo no mu kwishyuza amadeni asigaye, bigomba kuzakorwa mu bwubuhane ntawe uhutaje undi.  

Straton HABYARIMANA ni umunyarwanda usesengura iby’Ubukungu yagize ati “Ingaruka zo zatangiye kugaragara, hari ibihugu muri Afurika bigeze kuri Bibiri byatangiye kunanirwa kwishyura amadeni y’Ubushinwa, ariko nta gikuba cyacitse. Ubushinwa bwaragiye busasa inzobe n’ibyo bihugu buravuga ngo ubwo mwananiwe kwishyura tubigenze gute?  Bagirana andi masezerano mashya, harimo Zambia.”

Yunzemo agira ati“ Kuvuga ngo ibyo byabaye n’ubundi bizaba, bizaba cyane cyane ubukungu nibukomeza kugenda bugenda nabi kubera  ibi bihe bya Covid-19 uburyo bwo kwishyura bugeraho bukananirana bukabura, ariko  icyo sicyo kibazo. Ikibazo ni ukuvuga ngo niba bigenze gutya wagaragaj impmvu zumvikana   aho kugira ngo umuntu aze n’inkoni  akubwira aguhagaze hejuru  naze umubwire uko ibintu byagenze noneho mwumvikane.”

Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul KAGAME aherutse kugirana n’umunyamerika McMaster nawe yasabwe kugira icyo avuga ku mubano w’Ubushinwa na Afurika aho bikunda kuvugwa ko u Bushinwa busahura Afurika binyuze mu kuyiguriza imyenda iremereye no gutwara imitungo kamere.

 Mugusubiza iki kibazo  Perezida Kagame yagize ati   “Ku bijyanye n’amadeni , abantu bavuga byinshi ku madeni y’Ubushinwa yiyongera agateza ibibazo Abanyafurika, ariko hari n’amadeni yiyongera binyuze muri Paris Club,  gusa abantu ntibajya babivuga. Ubwo rero ideni ni ideni, uko ryakuremerera kose, si ikibazo kuba ryaba iry’Abashinwa, iry’Abanyaburayi cyangwa iry’Abanyamerika.”

Kugeza ubu Ubushinwa bwemera ko igihugu kidafite amafaranga yo kwishyura ideni ryabwo, kishyura ibindi bifite agaciro birimo amabuye y’agaciro n’ibindi bitandukanye.

Urugero ruzwi cyane rwabaye muri Sirlank aho iki gihugu cyananirwaga kwishyura, bityo Ubushinwa bugafatira ubutaka bari barashinzeho icyambu, hahindurwa Ubushinwa mugihe cy’imyaka 99 kugeza mu bihumbi 2017.

Daniel HAKIZIMANA