Bamwe mu bacururiza ibirayi mu isoko rya Ntunga riherereye mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana barinubira ko abantu babiri bonyine, aribo bemerewe kubaranguza ibirayi, bigatuma bashyiraho ibiciro uko bishakiye.
Aba barasaba ko abagemura ibirayi baba benshi bityo bakarangura kuwo bifuza.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwurire buravuga ko aba babiri aribo bonyine bagaragaje ko babishaka, ariko ngo buri wese ufite ubushobozi yemerewe kugemura ibirayi muri iri soko.
Kanda muri Video ukurikire inkuru irambuye.