Ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC ryururukijwe kugera hagati mu kunamira Perezida Magufuli

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yatangaje ko Amabendera y’u Rwanda n’ay’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yururutswa kugeza hagati, mu Rwanda no muri za Ambasade zarwo, mu rwego rwo kwifatanya mu kunamira uwari perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli witabye Imana azize indwara y’Umutima.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri Twitter rigaragaza ko Nyakubahwa Paul Kagame yanashyizeho igihe cy’icyunamo kuva uyu munsi kugeza igihe Perezida Magufuli azashyingurirwa.

Leta y’u Rwanda yasoje iri tangazo ikomeza kwihanganisha abaturage n’ubuyobozi bwa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania ndetse n’umuryango wa Perezida Magufuli.