Umusanzu we ku gihugu cye no mu Karere ntuzibagirana- Perezida Kagame yihanganisha Abanya-Tanzania

Perezida Paul Kagame yihanganishije Abanya-Tanzania nyuma y’urupfu rw’uwari perezida w’iki gihugu John Pombe Magufuli wazize indwara y’umutima avuga ko umusanzu we ku gihugu cye no mu Karere utuzibagirana.

 Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yanditse ko  ari igihombo gikomeye cyo kubura umuvandimwe akaba n’inshuti Perezida Magufuli, ndetse ko umusanzu we ku gihugu cye no mu karere u Rwanda ruherereye utazibagirana.

Umukuru w’Igihugu yakomeje yihanganisha umuryango wa perezida Magufuli ndetse n’Abanya-Tanzania muri rusange.

Yasoje avuga ko Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzaniya muri ibi bihe bikomeye.

Perezida John Pombe Magufuli yari Perezida wa 5 utegetse iki gihugu kuko yagiye ku Butegetsi mu mpera z’umwaka wa 2015.

Ubutegetsi bwe bwabaye ibihe bishya hagati ya Tanzania n’u Rwanda nyuma y’igihe wararangwagamo umwuka mubi bitewe n’uko kuva muri 2013 uwari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete yasabye u Rwanda kugirana ibiganiro n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR basize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’iminsi 151 atowe, Perezida Magufuli yahisemo gukorera uruzinduko rwe rwa mbere hanze ya Tanzania asura u Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Kagame.

Tariki 6 Mata 2016, Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku mupaka wa Rusumo mu Ntara y’Iburasirazuba bafungura ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka ku mpande z’ibihugu byombi.

Ni igikorwa cyafashwe nk’amateka akomeye hagati y’ubuhahirane bw’ibihugu byombi, kuko iki kiraro icyo gihe cyakoreshwaga n’abarenga 2000 ku munsi, kikambutswaho toni zigera ku 180 ku munsi.

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa nk’ibi bishingira ku mubano mwiza abaturage ndetse n’abayobozi b’ibihugu byombi bifuza ko utera imbere kandi bakazabishyiramo imbaraga.

Icyo gihe Perezida Magufuli yongeyeho ko ikiraro cya Rusumo ari amateka akomeye yubatswe hagati ya Rwanda na Tanzania.