Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Bane bacyekwaho kwica intare batawe muri yombi - FLASH RADIO&TV

Uganda: Bane bacyekwaho kwica intare batawe muri yombi

Leta yataye muri yombi abantu bane bacyekwaho kwica intare esheshatu muri imwe muri Queen Elizabeth National Park muri icyo gihugu.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, izo ntare zasanzwe zapfuye ndetse zacagaguwemo ibice, imirambo yazo ikikijwe n’inkongoro (ubwoko bw’ibisiga) zapfuye muri Queen Elizabeth National Park.

Kuri uyu wa Kabiri, ikigo cya Uganda cyita ku nyamaswa (UWA, mu mpine y’Icyongereza) cyatangaje ko abo bacyekwaho kuzica bafatiwe mu gikorwa gihuriwemo n’igisirikare, polisi n’abakuriye ibyo kwita ku nyamaswa.

Iryo tangazo rigaragaza ko kuri uyu wa Kabiri abacyekwaho icyaha bajyanye itsinda ry’abashinzwe umutekano ahantu hasanzwe imitwe itatu y’intare ihishe mu giti n’umutwe wa kane wari washyinguwe hamwe n’amaguru 15 munsi y’icyo giti.

Abacyekwaho icyaha bavuze ko bataye akaguru kamwe muri pariki.

Iki kigo cyavuze ko cyanabonye icupa ririmo ikinyabutabire cy’uburozi ndetse n’ijerekani irimo amavuta y’intare, kikabifatana umwe mu bacyekwaho icyaha.

Aba batawe muri yombi nyuma y’aho iki kigo cyari cyashyizeho igihembo cya miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda (arenga miliyoni 2.7 z’amafaranga y’u Rwanda) ku watanga amakuru nk’ayo.