Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo barasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cy’ubuharike n’ubusinzi muri aka gace kuko biri guteza umutekano mucye n’amakimbirane mu miryango.
Mu saa mbiri z’ijoro abanyamakuru ba Flash basanze Umugore n’Umugabo barwanira ku gasozi barabakiza.
Abaturage baravuga ko iki ari ikibazo n’ubundi kimaze gufata indi ntera muri aga gace kuko ingo nyinshi zirara zirwana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buravuga ko ibibazo nk’ibi bikunda kugaragara mu bice bimwe na bimwe ariko bakomeje gukora ubujyanama mu miryango kugirango bihagarare.
Kanda muri video ukurikire inkuru irambuye