Uganda: Rwabuze gica ku mutegetsi uzayobora inteko ishinga amategeko

Intambara y’uzayobora inteko ishinga amategeko ya Uganda muri Gicurasi 2021 yabuze gica hagati ya Rebeca Kagada ufatwa nk’umuntu wa 4 ukomeye mu gihugu ndetse na Jacob Ulanyah usanzwe ari visi perezida.

Hari itsinda ry’abadepite mu rwego rukuru rw’ishyaka NRM rutifuza kumva uwitwa Kadaga asubira kuyobora inteko kuko ngo atubaha ishyaka, hakaba n’abandi bavuga ko yiremereje cyane ko akwiye kungiriza Ulanyah.

Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko hari inama y’ishyaka yatumiwemo abategetsi bakuru igamije guhosha umwuka mubi hagati ya Kadaga na Jacob Ulanyah, cyane ko Rebeca Kadaga avuga ko ariwe watumye imyaka ikurwa mu itegeko nshinga Museveni akemererwa kongera kwiyamamaza.

Iki kinyamakuru cyanditse ko perezida Museveni yamwibukije ko atariwe wabikoze byakozwe n’abandi.

Abategetsi babajijwe bashinjwa ko baba bari gutanga ruswa ngo Kadaga atazatorwa babihakanye, bavuga ko aya makuru batayazi, bamwe berura ko bamurambiwe bitewe n’uko ngo yiremereza.

Abajenerali ngo bacecetse ariko Opono Ofondo uvugira ubutegetsi yerura ko atamushyigikiye imbere ya Perezida Museveni.

Uyu mugore ukomeye mu butegetsi bwa Uganda aherutse gutangaza ko atifuza kuba visi perezida w’inteko yari abereye perezida.

Nile Post yandika ko ihuriro ry’abagore rizwi nka ‘Forum for Women in Democracy’  ryabwiye perezida Museveni ko ryifuza ko inteko ishinga amategeko iyoborwa n’umugore kandi akaba ari  Rebeca Kadaga.

Aba bagore baravuga ko bakeneye ko bagenzi babo bajya mu myanya ikomeye ifata ibyemezo, hatarimo ibintu byo kungiriza.

Kubavuga ko Rebeca Kadaga amaze igihe mu butegetsi, aba baravuga ko atariwe wenyine ubumazeho igihe kuko hari abazanabugwaho bamaze imyaka n’imyaniko.

Izi mpaka zizasobanuka muri Gicurasi muri uyu mwaka wa 2021 ndetse amakuru aranavuga ko Perezida Museveni nawe azarahirira gutegeka igihugu muri Gicurasi 2021.