Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uravuga ko kuba imanza z’abacuze umugambi wa Jenoside zibera mu mahanga bidatanga ubutabera bwuzuye ku barokotse Jenoside.
Imyaka 27 irashize mu Rwanda hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hari benshi bayigizemo uruhare bari mu mahanga bataratabwa muri yombi kuko ubu u Rwanda rubarura abarenga 1,100 bakidegembya mu bihugu bahungiyemo.
Guverinooma y’u Rwanda igaragaza ko idahwema gusaba ibihugu bibacumbikiye kubata muri yombi bakoherezwa mu Rwanda.
Jean Bosco Siboyintore, umuyobozi mu bushinjacyaha bw’u Rwanda ukuriye ishami rishinzwe gukurikirana abanyarwanda bari mu mahanga bakekwaho ibyaha bya Jenoside arabisobanura.
Ati “Ubusabe bwacu buri gihe buhora ari ukugira ngo muzane aba bantu tubaburanishe ku cyaha basize bakoze bakekwaho, mubazane mu Rwanda niho bizoroha.”
Nubwo hakiri imbogamizi ku bihugu bigihishira abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo hari intambwe yatewe irimo no kohereza bamwe muri abo mu Rwanda abandi bagashyikirizwa ubutebera bw’ibindi bihugu.
Ku rundi ruhande ariko Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi wo usa n’ugaragaza ko nubwo hari abagize uruhare muri Jenoside baburanishirizwa mu mahanga ngo bidatanga ubutabera bwuzuye ku muryango Nyarwanda by’umwihariko ku barokotse Jenoside.
Ngo ikiza ni uko bose bakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda ahabareye icyaha.
Jean Damascene Ndabirora Kalinda ni Umunyamategeko ushinzwe ubutabera mu muryango IBUKA arabisobanura yifashishije ingero z’uko ahandi byakozwe.
Ati “ Nko muri Cambodia bagize icyumba kihariye mu nkiko zisanzwe zo muri iki gihugu ariko gihuriweho n’abacamanza mpuzamahanga ndetse n’abari imbere mu gihugu. Muri Sierra Leone ibyo byarabaye, mu cyahoze ari Yugoslavia (Yougoslavie) imanza zabereye imbere mu gihugu.”
Yunzemo agira ati “ Ibyo byose kugera ku Rwanda ari naho tunarebera, kuko u Rwanda rujya gusaba ishyirwaho rya ruriya rukiko hari hashize iminsi mike hashyizweho urwo muri Yugoslavia kuko ho ubwicanyi bwamaze igihe buhagarikwa mu 1993, urukiko rwabo rushyirwaho mu 1993.”
Kalinda yakomeje agaragaza ko “Hari hashize umwaka umwe gusa hagiyeho urwo rukiko, leta y’u Rwanda nayo isaba ko hashyirwaho urwo rukiko kugira ngo ruze guhana. Ariko niyo ukomeje gusesengura inyandiko z’abahanga mu by’amategeko cyane cyane ibyo twita ubutabera buzaho nyuma y’imvururu nk’izo (Transitional justice) buba busaba kuza kwegera abaturage kuko nibwo buba buri buze gutanga umusanzu uhagije.”
Imwe mu miryango Mpuzamahanga ifasha kumenyakisha imanza z’abacyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zibera mu mahanga, yo yabwiye itangazamakuru ryacu ko ukurikije uko ibintu bimeze ari intambawe nziza kuba hari ibihugu byemera kuburanisha abagize Uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Abarokotse Jenoside babyishimira.
Jean d’Arc Murekatete ni umukozi w’umuryango Haguruka ukora mu mushinga w’Ababiligi Justice et M émoire ufasha mu kumenyekanisha izi manza.
Yagize ati “Abaturage bo bishimir ko byibura ubutabera bwabayeho bakanakatirwa, ibyaha bikabahama.”
Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana Abanyarwanda bari mu mahanga bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, naryo rigaragaza ko abenshi mu bacyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baburanishirizwa hanze ibyaha bibahama kandi ko nayo ari intambwe nziza ikwiye kwishimirwa nubwo imanza ziba zitabereye mu Rwanda aho icyaha cyabereye.
Jean Bosco Siboyintore uyobora iri shami ati “Nko muri ziriya manza 22 mbabwiye twatsinzemo, igihano gito batanze ni igihano cyo mu Buholandi cyari imyaka 6 n’amezi Umunani. Nk’ubushinjacyaha twishimiye ko yahamwe n’icyaha kuko ingufu zacu twashyizemo tugaragza ko icyaha yagikoze ntabwo zabaye impfabusa n’ubwo tutishimiye igihano yahawe.”
Kuri ubu U rwanda rugaragaza ko rukomeje gukorana bya hafi n’ibihugu bigicumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera kandi abenshi muri bon go bari ku mugabane wa Afurika aho nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarizwa 408, Uganda hari 277 n’abandi bakidegembya mu bindi bihugu.
Daniel HAKIZIAMANA