Kenya: Umwarimu ari mu mazi abira nyuma yo kuvugana n’itangazamakuru

Umwarimu mu mashuri yisumbuye ari mu mazi abira azira kuvugana n’itangazamakuru akagaragaza ko akora ibirometro 20 buri munsi agiye gukoresha ikizamini gisoza amashuri.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko abategetsi muri minisiteri y’uburezi bamaganye uyu mwarimu bamutegeka kwandika ibaruwa yemera ko yakoze amakosa akavugana n’itangazamakuru atabyemerewe.

Uyu mugore witwa Magdalene Kimani wigisha mu ntara ya  Narok mu ishuri rizwi nka Sosiana High School unariyobora ngo ntiyagombaga kuvugana n’itangazamakuru.

Bamwe mu bategetsi muri ministeri y’uburezi bavuganye na Daily Nation bavuze ko yanakabije kuko ngo akora ibirometero 9 gusa ku munsi.

Iki kinyamakuru ngo cyashatse kumenya akababaro abarimu bigisha kure bahura nako, ku wa Gatanu ushize umunyamakuru aramuherekeza bagerana ku ishuri asanga koko agenda ibirometero 20.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Ntara ya Narok yabwiye Daily Nation ko iyi nkuru yamuteranije n’abayobora minisiteri y’uburezi, bikaba byabaye ngombwa ko babara ibirometero bakareba koko niba abikora, ariko ngo agomba gusobanura uwamuhaye ububasha bwo kuvuga mu itangazamakuru kandi ari mwarimu.

Uyu muyobozi ngo ushaka ko azagendana n’uyu mwarimu ku kazi akareba niba atavuze agamije gusebanya ngo azi neza ko hatarenga ibirometro nibura 5.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko cyabaze kigasanga igihe ikizamini cya Leta cyamaze yaragenze ibirometero 320 n’amaguru.

Uyu mugore wateje ikibazo ngo ntiyatanze amakuru ashaka guca igikuba ahubwo yerekanaga umuhate agira ngo abana b’abanya-Kenya babone uburezi.