Nyarugenge-Kanyinya: Abakoze Jenoside bakinangira, bakomeje kuba imbarutso yo kudindira k’ubumwe n’ubwiyunge

Ubuyobozi bwa Ibuka mu murenge wa Kanyinya Mu karere ka Nyarugenge  busanga intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge itaragerwaho iterwa nuko abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bataratera intambwe yo kwiyunga nabo biciye.

Ku musozi wa Kana uherereye mu kagari ka Nyamweru hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 4.

Aba biciwe kuri uyu musozi bahazanwe nyuma yo gushukwa n’ubuyobozi bwariho icyo gihe, bubabeshya ko buri kubakiza inkotanyi ariko nyuma y’iminsi ibiri baje kubica  bose harokokamo bacye.

Mu bagize amahirwe yo kurokoka barimo Jean Nepomuscene Karamage avuga ko nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorerwe Abatutsi ihagaritswe, yishimira intambwe abarokotse Jenoside bamaze gutera biyubaka, mu buryo bwo kwiteza imbere ndetse no kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati “Intera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamaze kugeraho, harimo gusana imitima yabo, Leta yarihiye abana bacu amashuri bamaze kurangiza. Ibyo ni isana mitima yabo ku buryo bageze aho bigejeje mu iterambere ryabo.”

Ubuyobozi bwa Ibuka bwo muri uyu murenge busanga ubumwe n’ubwiyunge butaragerwaho neza, ahanini bikaba biterwa nuko hari abakoze Jenoside batarafata iya mbere ngo begere abo biciye  kugira ngo biyunge.

“Ntabwo ubumwe n’ubwiyunge burafatika hano, cyane ko ubona nta matsinda ahari nk’uko ubona ahandi bimeze, ariko nk’abahagarariye Ibuka twumva dushaka ko dufatanyije n’ubuyobozi twashaka uburyo twegeranya abantu kuko ubona bafitanye urwikekwe, batisanzuranaho cyane. Nkatwe turiteguye ariko abakoze Jenoside nibo babanza kutwegera kuko aribo bafite uruhare runini rwo gusaba imbabazi abarokotse Jenoside.” Emmanuel Nsengiyumva ni perezida wa Ibuka mumurenge wa Kanyinya.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko kuba u Rwanda rugeze aho ruri uyu munsi ari uko rwashyize imbere ubumwe bw’abanyarwanda.

Ibi bubishingiraho busaba abanyarwanda gushyira hamwe mu rwego rwo kugera kubindi byinshi no gusigasira ibyagezweho nk’uko bigarukwaho na Bwana Ngabonziza Emmy umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge.

Ati “ Uyu munsi wa none u Rwanda rwongeye kuba igihangange kubera ko rwashyize imbere ubunyarwanda nyuma y’urugamba rwo kubuhora u Rwanda no guhagarika Jenoside. Ni ikimenyetso rero kigaragara ku rubyiruko n’abandi banyarwanda bose ko ubumwe ari bwo bwonyine bwadukura ahabi  bukatugeza kure hashoboka kandi heza.”

Imibare y’Akarere ka Nyarugenge, igaragaza ko mu Batutsi  basaga 45,536 bazize Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994 hamaze kuboneka imibiri  y’abagera 37,770.

Ubuyobozi bw’aka karere kandi busabaababa bazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe yagujunywe  batanga amakuru nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad