Leta ya Somalia ivuga ko ihagaze ku cyemezo cyayo cyo kongera manda ya perezida, ndetse yanenze ibihugu bimwe by’amahanga gushaka kwivanga muri gahunda yayo ya demokarasi.
Mu itangazo yasohoye, minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko itewe impungenge n’ibyatangajwe na bimwe mu bihugu by’amahanga bikorana na Somalia.
Iyi minisiteri yavuze ko byumvise nabi amategeko Somalia yashyizeho agamije kubumbatira uburenganzira bwa demokarasi bw’abaturage bwo guhitamo umuyobozi wabo, ahubwo biyabona nko kongera manda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Somalia yongeyeho ko “Amatangazo ya rutwitsi yuzuyemo gushyira ku nkeke, abangamira ubwigenge muri politike n’ubusugire bw’inzego z’igihugu, nta kindi azakora usibye gusa kongerera umuhate imitwe y’iterabwoba n’abarwanya amahoro muri Somalia”.
Itangazo ry’iyi minisiteri rivuga kandi ko bibabaje kuba ibihugu by’amahanga bifatanya na Somalia, bizwiho gushyigikira demokarasi, byarananiwe gushyigikira ibyo abaturage ba Somalia bifuza kugeraho mu rwego rwa demokarasi.
Ngo ibyo bifuza kugeraho babinyujije mu cyemezo cy’inteko ishingamategeko.
Kuri uyu wa mbere tariki 12 Mata 2021, ku bwiganze bw’amajwi, inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite yatoye yemeza kongera igihe cya manda ya Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi Farmajo na manda y’inteko, byose ho imyaka ibiri.
Icyo cyemezo Perezida Farmajo yamaze kugishyiraho umukono nk’itegeko, ariko cyanenzwe n’abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Somalia, na za leta z’uturere twa Jubaland na Puntland, ndetse na Sena ya Somalia.
Ibihugu bitera inkunga Somalia, birimo Amerika n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi EU, byanenze icyo cyemezo bivuga ko ari icyo gucamo abantu ibice kandi giteje inkeke ku ituze ry’igihugu.
Byavuze ko bigiye kongera gusuzuma umubano wabyo na Somalia kubera icyo cyemezo.