Gushyiraho urwego rw’ubutasi ku mari bizakurura abashoramari -Impuguke

Impuguke mu bukungu ziravuga ko kuba mu Rwanda harashyizweho urwego rushinzwe ubutasi ku mari bizatuma abashoramari barushaho kurwizera.

 Urwego rushinzwe Ubutasi ku mari (Fiancial intelligence centre) bisobanurwa ko rufite inshingano yo gukurikirana ibyaha
by’iyezandonke, ibyo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba n’ibyaha byo gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi.


Ni urwego rumaze umwaka rugiyeho kandi abareberab ibintu ahirengeye bagaragaza ko ruzatuma abashoramari
barusaho kwizera u Rwanda nk’uko Impuguke mubukungu Straton Habyarimana Abisobanura.

Ati “Niyo mpamvu  usanga ibihugu byinshi byarashyizeho uburyo bwo  gukurikirana ibikorwa byose mu rwego rw’Imari, cyane cyane ibintu bijyanye no gukoresha amafaranga menshi. Nk’ibihugu bimwe bivuga ko icyo ukoze cyose kuri konti yawe kirenza ibihumbi 10 by’amadolari bagomba gukurikirana bakamenya ngo niba ari ayo ubikije, uyabikije avuye he?”

Akomeza agira ati “ Niba ari ayo ubikuje, uyabikuje uyajyana he?  Abashoramari iyo babona igihugu kijenjetse mu bijyanye no kurwanya iyezandoke ntabwo bakizera, ntabwo baza gushora imari.”


Ubusanzwe ubutasi ku mari bwakorwaga n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha  RIB  ariko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Kanama 2020. yemeje ko hajyaho Urwego rwihariye  rushinzwe Ubutasi ku Mari ndetse mu mpera za werurwe uyu mwaka, RIB, yashyikirije uru rwego rushya  rw’Ubutasi ku Mari  amadosiye n’inshingano z’ubutasi ku bijyanye n’imari harimo na dosiye z’abakekwaho kwinjiza amafaranga binyuze mu bikorwa bitemewe.

Ku ruhande rw’Abaturage hari ababwiye itangazamakuru ryacu ko gushyiraho u Rwego rw’ubutasi ku mari bizafasha igihugu gutera imbere
kuko ngo  bizakumira abantu abashaka gukira vuba binyuze mu nzira zitemewe.

 Icyakora ngo birasaba ko abakora muri uru rwego bazaba ari abantu
bakorana ubushishozi kugira ngo hatazagira ubirenganiramo.

 Umwe yagize ati “Icyo mbona bizongeraho nk’umuturage azatinya kujya mu bikorwa bibi nko gupfumura amabanki cyangwa kubona amafaranga anyuze mu zindi nzira zitari nziza nko gucuruza ibiyobyabwenge.”

Undi ati “ Ariko bajye babanza babigenzure neza kuko hari gihe umuntu aba afite nk’akantu aba yagurishije bakaba babyitiranya ”

Undi muturage yabwiye itangazamakuru rya flash ko uru rwego ruzaca ubujura by’amafaranga

Ati “Byafasha umuturage bikanafasha na leta mu byerekeranye no  guca ubujura bwo bwerekeranye n’amafaranga. Ikindi  umuntu akagira umwete wo gukora kugira ngo  inkomoko y’amafaranga abitsa  aramutse ahabajijwe abone uko abisobanura.”

Ibigo by’imari nabyo bigaragaza ko gushyiraho urwego rw’ubutasi ku mari bizatuma birushaho kunoza imikorere.

“Mu bigo by’imari icyo twe dusabwa ni ugukurikiza amabwiriza aba yashyizweho ,yaba ayashyizweho na Bank nkuru y’Igihugu  agamije kurwanya ibyo bintu.” Aimable Nkuranga, ni umuyobozi nshingwabikorwa b’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse AMIR.

Abazobere mu by’ubukungu bagaragaza ko  gukora ubutasi ku mari ari inshingano itoroshye isaba ko urwego rw’ubutasi kuri iyi ngeri  rugira   abakozi babihuguriwe.

Icyakora ngo birasaba ko n’abacuruzi bahugurwa kuko ngo nabo bashobora kwakira amafaranga mu ntoki aturutse mu iyezandonke.

Impuguke staton habyarimana ati “Ubundi ibihugu bifite sisiteme(System) ikomeye yo kurwanya amafaranga  y’iyezandonke  bagira n’uburyo bwo guhugura abacuruzi bakababwira ngo umuntu naza akishhyura amafaranga mu ntoki  mubaze ngo ayo mafaranga avuye he ko ari menshi?”


Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Ubutasi ku mari Jeanne Pauline Gashumba, asobanura ko ubu bashyize imbaraga mu kongerara ubushobozi
abakozi nk’uko aheretuse kubibwira itangazamakuru rya Leta.

Gashumba yagize ati “Mu mikoranire hazabaho uburyo bwo kunoza  imikoranire hagati yacu,  ku buryo nta mahirwe yaducika  mu rwego rwo kongera ubushobozi  kugira ngo duhangane na bya byaha.”


Urwego rushinzwe ubutasi ku mari ruzajya rukora isesengura rihanitse ku makuru y’ibikorwa ku ihererekanya ry’imari bikemangwa.

Ibi byose ngo biri mu ngamba za Leta  zo kurwanya abanyabyaha  binjirira serivisi z’imari  batumaga iterambere ritagerwaho uko byifuzwa.

Daniel Hakizimana