Hakenewe imbaraga mu gusubiza abana ku ishuri – Sosiyete Sivile

Imiryango itari iya Leta ikora ku burezi, abarezi n’ababyeyi basaba ko inzego zinyuranye zashyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije gusubiza abana ku ishuri.

Ubu ngo nibwo buryo bushoboka bwo guhangana n’ikibazo cy’abana batarasubira ku ishuri kuva aho amashuri asubukuriwe.

Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka minisiteri y’uburezi yavuze ko mu gihugu cyose ibarura ryakozwe mu mpera za Gashyantare  2021, ryagaragaje ko mu mashuri y’incuke abagera kuri 4% batasubiye mu mashuri mu gihe mu y’abanza, ayisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro abatarasubiye ku ishuri ari 5%.

Iyi ni mibare yatangajwe nyuma abana by’umwihariko abiga mu mashuri y’incuke n’ayo mu cyiciro cya mbere cy’abanza, bamaze  igihe kibarirwa mu mwaka batiga kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zabagumishije mu rugo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine aha yasobanuye zimwe mu mpamvu zatumye aba Bana badasubira kwiga.

Ati “Hariho abagiye bagira ikibazo cy’amafaranga ndetse n’ibikoresho by’ishuri, hakiyongeraho imyambaro y’ishuri. Kubera igihe twamaze tutiga hari aho wasangaga hari aho wasangaga n’imyenda y’ishuri baragiye bayikorana ku buryo yangiritse abana bamwe bakagira ipfunwe ryo kugaruka mu ishuri  badafite umwenda, ariko dufite n’ikiciro cy’abana benshi bagiye bajya mu mirimo irimo iy’ubuhinzi, ndetse n’imirimo yo mu rugo.”

Hari ababyeyi bafite abana n’abazi neza ab’abaturanyi babo batizege basubira ku ishuri ubwo amashuri yasubukuraga imirimo, mu mpamvu batanga harimo n’amikoro make y’imiryango.

Umwe ati “Uwanjye ubwo aziga umwaka utaha, urumva ni ikibazo.”

Undi ati “Kubera imirebero babuze ubushobozi  bw’ukuntu basubiza abana ku ishuri.”

Undi mubyeyi nawe yagize ati “Mu buyukuri aho ntuye barahari, ntbwo nabeshya barahari bafite ibibazo byo kubona uburyo bazasubira ku ishuri kandi batanasubiyeyo”

Aba babyeyi basanga hakwiye kubaho ubukangurambaga buhuriweho bwo gusubiza abo bana ku ishuri kandi n’impamvu zatumye badasubirayo nazo zigatekerezwaho.

Ni ingingo bahuza na bamwe mu barezi,Antaoine Rusingizandekwe n’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Saint Michelle ruri mu karere ka Nyarugenge.

Ati “Njye mbona ari ubufatanye. Ubufatanye bw’impande zose haba ku murezi n’umubyeyi habaho guhuza amakuru  kugira ngo barebe uburyo uwo mwana niba yataye ishuri habaho kumuganiriza no kumenya impamvu ze.”

Umuryango utari uwa leta urwanya ubujiji mu rubyiruko FIO ukurikije ibibazo birimo n’ibyatewe n’icyorezo cya Covid-19 bikagira ingaruka ku rwego rw’uburezi, ugaragaza ko bishoboka ko abana batasubiye ku ishuri barenga abagaragazwa na Minisiteri y’uburezi.

Bwana Gahigi Moses uyobora uyu muryango nawe asanga hakenewe ubukangurambaga bwo gukundisha abana ishuri ariko bugaherekezwa n’ubushakatsi bugaragaza imizi y’ibibazo bituma abana bata ishuri.

Gahigi aragira at “Ntabwo numva ko bihagije ko  ubuyobozi cyangwa n’ababyeyi babona umwana utagiye ku ishuri  bafata inkoni cyangwa ubundi buryo ubwo aribwo bwose bavuga bati kuki utagiye kwiga?  Cyangwa ngo n’umubyeyi bamuhane bati kuki umwana wawe atagiye kwiga? Ahubwo higwe ubundi buryo  bushobora gutuma wa mwana yumva  haba mu biganiro , mu bukangurambaga  butandukanye  bukorwa ariko  yiyumvishe ko kuba yasubira mu ishuri akiga  ari ngombwa.”

Minisiteri y’Uburezi nayo yemera ko imibare iheruka kugaragaza y’abana batasubiye ari myinshi, ari nayo mpamvu yatakambiye  inzego z’ibanze ngo zitange ubufasha  kugira ngo ba bana nabo basubire  mu ishuri, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine niwe ukomeza.

Agira ati “Ngira ngo n’inzego z’ibanze ndetse  n’abandi badufasha kugira ngo  aban bagiye gukora imirimo yo mu rugo bagaruke  mu ishuri ni benshi cyane. Ubwo ndavuga ba Bana tuba dufite mu rugo badufasha. ”

Ikibazo cy’abana batewe inda zitateganyijwe, n’abashatse imburagihe nabyo biza mu byatumye imibare  y’abana batasubiye ku ishuri yiyongera.

Minisiteri y’uburezi iraburira ababyeyi n’abandi bantu baba bagifite abana mu ngo zabo batasubiye  ku mashuri ko hari ibihano bibategereje.

Tito DUSABIREMA