Ikoranabuhanga ntiryazibye burundu icyuho cya ruswa mu mitangire y’amasoko

Hari ba Rwiyemezamirimo bagaragaje zimwe mu nenge zikigaragara mu mitangiye y’amasoko ya Leta nyuma y’uko gupiganira amasoko bishyizwe mu ikoranabuhanga.

Abapiganira amasoko ya Leta bakoresheje urubuga rw’ikoranabuhanga ‘Umucyo E-procurement System for Rwanda’ bagaragza ko byabakuriyeho imbogamizi bahuraga nazo nko gusiragira ku byangombwa  nz’inzi.

Uku niko Eric KAYUMBA umuyobozi wa Kompanyi y’ikoranabuhanga ‘Progress Make It Happen’ abivuga “Ikoranabuhanga rya E-procurement’ ryakemuye ibibazo byinshi twishimira peee! Harimo ko ryadufashije mu kugabanya amafaranga twakoreshaga mu buryo bwo gukora amasoko, kuko harimo n’ingendo twakoraga tujya gushaka ibitabo ahantu hatandukanye, rimwe na rimwe umuntu akaba yagura nk’ibitabo atazi niba azanabikenera  kuko wabanzaga kugura igitabo mbere y’uko umenya niba uzakora isoko. Hakiyongeraho gufotoza impapuro nyinshi ibyo byose ni ibintu byakemutse kuko umuntu afite imashini ye abasha kubikora byihuse kandi bigaca mu mucyo.”

Abakurikiranira hafi ibyukungu bw’u Rwanda bemeza ko gukoresha ikoranabuhanga mu mitangiye y’amasoko ya Leta byagabanyije amanyanga yakunze kuvugwa mu masoko ya Leta.

Icyakora ngo ntibiragera ku gipimo kifuzwa kuko hari ahakigaraga nk’ahaba icyuho cya ruswa.

Straton Habyalimana impuguke mu bukungu arabisobanura agira ati “Wagaragaje uko akazi kazakora, ukagaragaza uko bizakorwa neza, hari igihe batanga amahirwe noneho ko ushobora kugenda mu kumvikana. Muri uko kumvikana nabwo nubwo bishobora gukora mu buryo bunyuze mu mucyo, icyo gihe muri uko kumvikana igiciro niho mbona hashobora kuba icyuho cya ruswa. Ariko nabwo bikanganye kuko biba bikorwa ku buryo abantu baba babibona.”

Ku ruhande rwa ba Rwiyezamirimo bapiganira amasoko ya Leta  nabo baragaza ahashobora kuba icyuho cya ruswa mu mitangira y’amasoko mu gihe abantu baba batabaye maso bakiringira ko ikoanabuhanga ry’umucyo ryakemuye byose.

Eric Kayumba uyobora Kompanyi y’ikoranabuhanga ‘Progress Make It Happen’ arakomeza agira ati “Ibyo gukoresha ibipimo ngenderwaho byo gukuramo abantu bapiganira isoko, rimwe rimwe bagasaba abantu ibintu bizeye neza ko uruhande rumwe rufite urundi rudafite. Hari nk’ibintu biba ugasanga wenda nk’umuntu  bashaka nko korohereza bakamutuma gutegura akabaha ibintu afite, birumvikana ko ibintu afite akenshi abandi ntibaba babifite. Ibyo nabyo biracyariho  iyo babisabye umuntu ntabwo abasha gutambuka.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutegura Amasoko ya Leta RPPA  kivuga ko nubwo gupiganira amasoko ya leta bakoresheje urubuga rw’ikoranabuhanga byakemuye ibibazo byinshi ngo ntakwirara nk’uko Joyeuse Uwingeneye umuyobozi wa RPP Ahaerutse kubitangaza imbere y’itangazamakuru rya Leta.

Ati “Iyo urebye umucyo system yacu dukoresha  imaze gutera imbere ndetse ubu u Rwanda ku rwego mpuzamahanga tugereranywa nk’ibihugu bikomeye byamaze gutera imbere mu mitangire y’amasoko  ya leta ku buryo  na banki y’isi yatugaragaje nk’abantu rwose bateye imbere n’ubwo tutakwirara.”

Muri Kamena 2016 nibwo umushinga w’Ikoranabuhanga mu mitangira y’amasoko ya leta (e-procurement) watangiye kugeragezwa mu bigo bitandukanye bya Leta no mu turere  tw’igihugu.

Ni umushinga  waje ugamije guca amakosa akorwa mu itanga ry’amasoko ya Leta.

 Nubwo bimeze gutya ariko hacyari ibibazo bicyumvikana mu mitangira y’amasoko ya Leta  nko kudategura isoko neza, Kudategura amasezerano neza mbere yo kuyasinya, Gutinda kwishyura inyemezabuguzi za ba Rwiyemezamirimo n’ibindi.

Daniel Hakizimana