Kenya: Umukecuru w’imyaka 80 ari mu batawe muri yombi bakata imyanya y’ibanga abagore 5

Umucekuru w’imyaka 80 yatawe muri yombi abandi 2 bacika inzego z’umutekano ubwo barimo bakata ibice by’imyanya y’ibanga abagore 5 byanaje kuviramo kujyanwa kwa muganga.

The Citizen TV itangaza ko ibi byabereye mu ntara ya Bomet, iki gikorwa gisanzwe kizwi nka ‘Female Genital Muturation’, bivugwa ko kigamije kubuza abagore n’abakobwa kugira vuba ubushake bwo guhuza urugwiro n’igitsinagabo.

Amakuru ava muri Kenya aravuga ko aba bagore bishoboka ko bakebwe nabi bajyanwe kuvurirwa mu bitario by’intara bya Longisa.

Inzego z’umutekano zavuze ko aba bagore nibava mu bitaro nabo  bazajyanwa mu nkiko kuko uyu muco amategeko ya Kenya yawuteye ishoti kera, nubwo byateye impaka, bamwe bumva ko umuntu mukuru agomba gukoresha umubiri we icyo ashaka.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2021, urukiko rukuru muri Kenya rwanzuye ko uyu muco wo gukata abagore n’abakobwa ucibwa muri iki gihugu, cyane ko amahanga awamagana nka bumwe mu buryo bwo guhohotera abagore.

Muri 2011 ubutegetsi bwa Kenya bwategetse ko uzafatirwa muri ibi bikorwa azahanishwa gufungwa imyaka 3 agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 ushyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Perezida Uhuru Kenyatta yari yarahigiye ko muri 2022 uyu muco wo gukata abagore uzaba waracitse mu gihugu, ariko abaharanira uburenganzira bw’abagore bavugaga ko yihaye igihe cya kure, ukurikije ko hari uduce bisa naho byabaye itegeko bikorwa no ku ngufu.

Nibura abantu miliyoni 200 b’abagore n’abakorwa ku Isi bakaswe ibice by’ibanga bagamije kubabuza kugira ibyishimo biva mu mibonano mpuzabitsina vuba.

Muri Afrika uyu muco ngo uri mu bihugu 27, uboneka muri Asia no mu burasirazuba bwo hagati.

Mu Rwanda uyu muco nturumvikana.