Guverinoma y’U Rwanda yashyikirijwe Raporo ivuga ku ruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
Ni Raporo yagaragarijwe mu nama idasanzwe y’abaminisitiri, yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Umunyamategeko Bob Muse wo mu kigo gisanzwe gitanga ubufasha mu by’amategeko Levy Firestone Muse cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wagejeje iyi Raporo kuri Guverinoma y’u Rwanda.
Ni Raporo yitwa “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi.” ifite amapaji asaga 600.
Yibanze ku ruhare rw’u Bufaransa mbere ya Jenoside, igihe yakorwaga na nyuma yayo kugeza uyu munsi.
Iyi raporo ivuga ko “ntacyo u Bufaransa bwakoze ngo buhagarike’’ Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko mu myaka yakurikiyeho bwakomeje guhishira uruhare rwabwo no gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside.
Yerekana ko mu myaka yagejeje kuri Jenoside, uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand n’ubutegetsi bwe bari bazi neza imyiteguro yakorwaga ya Jenoside ariko bakomeza gufasha Leta ya Juvénal Habyarimana.
Abanditsi bayo bavuga ko “Guverinoma y’u Bufaransa yari izi neza iby’umugambi wategurwaga.’’
Iyi raporo ije nyuma y’iyashyizwe ahagaragara n’u Bufaransa tariki 26 Werurwe 2021, yakozwe n’inzobere mu mateka ziyobowe n’umushakashatsi Vincent Duclert.
Raporo Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.
Bob Muse niwe wagejeje iyi Raporo kuri Guverinoma y’u Rwanda.