USA-Russia: Amerika yavuze ko Navanly napfa Uburusiya buzabiryozwa

Leta zunze ubumwe za Amerika yaburiye Uburusiya ko habazaho ingaruka mu gihe impirimbanyi itavuga rumwe n’ubutegetsi Alexei Navalny yapfira muri gereza.

Umujyanama w’Amerika mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, Jake Sullivan, yabwiye televiziyo CNN ko hazabaho “ingaruka niba Bwana Navalny apfuye” kandi Uburusiya ni bwo “bwabiryozwa n’amahanga”.

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko uburyo Navalny afashwemo ku bijyanye n’ubuvuzi ari “akarengane kuzuye kandi ntibikwiye na gato”.

Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) na byo byagaragaje guhangayika bitewe n’uburyo afashwemo.

Abaganga ba Navalny bavuga ko azapfa mu minsi micye iri imbere niba adahawe ubuvuzi bwihutirwa kubera kubabara cyane mu mugongo no kugagara kw’akaguru.

Ambasaderi w’Uburusiya mu Bwongereza Andrei Kelin yavuze ko Navalny arimo gushaka kuvugwaho gusa kandi ko atazemererwa gupfira muri gereza.

Navalny w’imyaka 44, uzwi cyane mu kunenga Perezida Vladimir Putin, yafunzwe MURI Gashyantare 2021, akurikiranyweho ibirego byo kwiyitirira umutungo utari uwe.

Gusa we avuga ko ibyo birego bishingiye ku mpamvu za politike.

Ku itariki ya 31 Werurwe 2021, yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yamagana kuba adashobora guhura n’itsinda ry’abaganga be bihariye.

Abaganga be bavuga ko ibipimo by’amaraso aheruka gufatwa bigaragaza ko ashobora kugira ikibazo cyo kunanirwa gukora kw’impyiko ze bikamuviramo guhagarara ku mutima mu kanya ako ari ko kose.

Amerika isanzwe ifitanye amakimbirane n’Uburusiya mu rwego rwa dipolomasi, ashingiye ku irogwa rya Navalny ryari rigiye kumuviramo urupfu mu mwaka ushize, ryakoreshejwe ikinyabutabire cyo mu ntambara cya Novichock.

Ibiro bya perezida w’Uburusiya  Kremlin  bihakana ibivugwa na Navalny ko Perezida Vladimir Putin ari we watanze itegeko ryo kumuroga.