Imiterere y’ibyaha by’abagize icyiciro cy’abateye i Rusizi mu rubanza rwa Rusesabagina

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye gusobanura imiterere y’ibyaha burega abagize icyiciro cy’abakekwaho kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 22 Mata 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, n’ubundi rwahawe raporo ikubiye mu ibaruwa y’ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge ko umuburanyi Paul Rusesabagina atari bwitabire iburana ariko noneho urukiko ntirwiriwe ruyisoma nk’uko byari bisanzwe kuko nta gishya.

Rusesbagina aracyatsimbaraye ku cyemezo ke cyo kutazitaba n’umunsi n’umwe igihe yahamagajwe n’urukiko.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ababuranyi bane bwasoje gusobanura imiterere y’ibyaha baregwa, bagize icyiciro cy’abakurikiranyweho kugaba ibitero muri Nyaruguru na Nyamagabe, abo ni Nsabimana Callixte alias Sankara, Nsengimana Herman Rusesabagina Paul na Nizeyimana Marc.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bugiye gukomeza gusobanura imiterere y’ibyaha by’abagize icyiciro cy’abakekwaho kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi.

Ni icyiciro ubushinjacyaha bwavuze ko kiyobowe na Bizimana Cassien  wiyita Bizimana Patience, akiyita  Passy akonge ra akaniyita Selemani.

Ku byaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko uko Bizimana Cassien  yabaye mu mitwe ya FDLR FOKA na FLN ya Rusesabagina na Nsabimana Callixte Sankara.

Ubushinjacyaha bwashingiye ku bimenyetso byagezweho mu gihe cy’iperereza  maze buvuga ko yaba mu nyandiko mvugo ze bwite cyangwa iz’abo babanye, uyu Bizimana yabaye muri FDLR kuva yashingwa kugeza mu mwaka wa 2016 icitsemo ibice bibiri hakagira abasigara muri FDLR abandi bakajya mu mutwe wa CNRD ari nawo wavuyemo abarwanyi benshi bagannye umutwe wa FLN.

Ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda muri Nyakanga mu mwaka wa 2020, Bizimana Cassien  yavuze ko yahunze mu mwaka w’1994 ari umusirikare, ngo ageze muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo ajya mu nkambi ariko igihe Kabila yari ateye Republika Iharanira Demokarasi ya Congo yari mu bahunze bagenda barwana.

Yakomeje avuga ko yageze Kisangani akaraswa hanyuma akagaruka inyuma akajya kuba Masisi, aho yamaze umwaka wose yivuza amasasu kugeza ubwo yinjiraga muri FDLR aho yavuraga abarwanyi babaga bakomeretse, gusa ngo yabarizwaga mu mutwe w’abaresistant barindaga impunzi.

Mu mwaka wa 2016 ubwo FDLR yacikagamo ibice Bizimana Cassien yayobotse igice cya CNRD cyari kiyobowe na Gen.Willson Irategeka aza kwinjira mu ishuri rya gisirikare ryacyo, asohoka afite ipeti rya sous lieutenant mu mwaka wa 2017.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi yabwiye ubugenzacyaha ari nabyo yababwiye ntacyo ahinduye.

Ibi kandi binemezwa na bamwe mubo babanye mu mitwe ya FDLR FOKA na FLN barimo na Nizeyimana Marc uri muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mutwe wa CNRD ari umwe muyishyize hamwe ikabyara FLN.

Mu bindi bimenyetso bisobanura uko Bizimana Cassien yakoze ibyaha akekwaho birimo no kuba yaroherejwe mu Mujyi wa Bukavu aho yateguraga ibitero azagaba mu Karere ka Rusizi.

Akihagera i Bukavu ngo yabonanye na Bugingo Justin wari uhagarariye FLN muri ako gace, bombi baje gushishikariza abandi baza kubona Shabani Emmanuel na murumuna we Nikuzwe Simeon ndetse na Matakamba Jean Berchmans nabo bari mu baburanyi muri uru rubanza.

 Aba ngo bagombaga kubafasha mu bikorwa by’iterabwoba byagabwe muri Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

Bizimana Cassien ngo yabashakiye ibikoresho bazajya bakoresha mu kugaba ibitero ndetse abafasha kubyambutsa binyuze mu Mugezi wa Rusizi.

Bizimana ubwo yari mu Bushinjacyaha yiyemereye ko yinjije intwaro zifashishijwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi.

Yavuze ko yakoranaga na Shabani Emmanuel.

 Iyo yazanaga ibikoresho byambutswaga na Matakamba Jean Berchmans yabikuraga i Nyabibwe aho FLN yari ifite ibirindiro.

Yavuze ko yazanye imbunda ebyiri za Kalashnikov, grenade ebyiri n’amasasu 160.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko bizimana Cassien yemeje ko mu gitero cyagabwe  Karangiro we ubwe yatwitse Daihatsu kandi ari we wari uyoboye icyo gitero.

Mu bandi baburanyi ubushinjacyaha bwasobanuye  imiterere y’ibyaha baregwa harimo  Matakamba Jean Berchmans uregwa ibyaha 4, hari kandi Shabani Emmanuel ushinjwa ibyaha 5 nabyo bifitanye isano n’ibya bagenzi be kandi bikarigirana n’iterabwoba.

Hari kandi Ntibiramira Innocent na Byukusenge Jean Claude bashinjwa ibyaha 4 buri umwe.

Kugeza ubu ubushinjacyaha bumaze kugaragaza imiterere y’ibyaha ku baregwa 9 muri 21 bari muri uru rubanza.

 Iburanisha rizasubukurwa tariki 28 na 29 Mata 2021, ubushinjacyaha bukomeza gusobanura  imiterere y’ibyaha bukurikiranyeho abandi baburanyi.

Tito DUSABIREMA