Umushinga wo guhindura itegeko nshinga rya Kenya uzwi nka BBI wa perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga ngo ushobora kugonga urukuta, cyangwa bikajya mu nkiko kuko intara zawemeje zishobora kuba zaremeje umushinga utariwo.
Ibinyamakuru bya Kenya byanditse ko mu ntara 47 zigize igihugu, 13 gusa arizo zatoye ingingo za nyazo izindi zisigaye zisesengura ibitari byo.
Ikinyamakuru the Star cyanditse ko abanyamategeko bamwe bavuze ko niba harasohotse imishinga 2 itandukanye, byahita biteshwa agaciro kuko abemeje ko itegeko nshinga rikwiye guhinduka ari bake ukurikije intara zigize igihugu.
Hari abandi bavuga ko wenda byatewe n’udukosa mu myandikire kandi ntaho bitaba ngo byaba ntanicyo bitwaye niba ari ikibazo k’imyandikire gusa.
Ikibazo gikomeye komisiyo y’amatora niyo yashyikirije umushinga wa BBI intara zagombaga kuwiga, haribazwa aho yaba yarakuye inyandiko zindi zitari izo yahawe.
Abashyigikiye uyu mushinga wo guhindura itegeko nshinga bavuga ko abatari babishyigikiye bashobora kuba aribo babyihishe inyuma, bigashoboka ko intara zitahawe umushinga umwe.
Igihe byagaragara ko abaturage bize imishinga itandukanye byahita biteshwa agaciro.
Ubu Inteko Ishinga Amategeko niyo isigaye gutanga umurongo kuri iki kibazo cyavugishije abatari bake muri Kenya.