Nyagatare: Barambiwe gutegereza ingurane y’ubutaka bwabo bwashyizwemo amapoto y’amashanyarazi

Hari abaturage bo mu murenge wa Mukama, Akarere ka Nyagatare bavuga ko umwaka ugiye gushira batarishyurwa amafaranga y’ingurane ku butaka bwabo bwanyujijweho amapoto y’amashyarazi mu gihe abo bari ku rutonde rumwe  bayabonye.

Muri Kanama umwaka ushize wa 2020, nibwo abaturage batatu aribo Kabarira Kanisius, Ndengeyingoma Emmanuel na Kabera Iblahim bo mu kagali ka Kagina mu murenge wa Mukama bari ku rutonde rw’abantu 44 bagombaga guhabwa amafaranga y’ingurane ku mapoto y’amashanyarazi, yanyujijwe mu butuka bwabo ariko bakisanga ntayo babonye.

Ni ikibazo bagaragarije ubuyobozi bw’Umurenge ariko bukomeza kubasiragiza kugeza nubu ntayo barabona.

Kabarira Canisius ati “Twangirijwe n’umuyoboro w’amashyanyarazi, noneho urutonde ruza gusohoka bamwe babona amafaranga twe turasigara.”

Ndengiyingoma Emmanuel ati “Tugiye ku rutonde rwo kujya gufata amafaranga baratubwira ngo amafishi arahari,ngo ariko amafaranga ntabwo yajeho, turabaza duti kuki amafishi aza ntazeho amafaranga byatwe n’iki? Ngo mwe nimugende ikibazo cyanyu mugaruke ejo. Ejo twajyayo ngo mugaruke ejo, ejo twasubirayo ngo nimugende tuzabibaza abandi babishinzwe.”

Nyuma yo kubona ko binaniranye ku rwego rw’Umurenge biyambaje urwego rw’Akarere, biza kugaragara ko amafaranga bayasinyiye, bakayahabwa.

Kugeza ubu baracyari mu gihirahiro cy’uko amafaranga yabo bazayabona mu gihe nta kizere ubuyobozi bubagaragariza.

Kabarira yagize ati “Baduhaye numero za telephone y’uwa’akarere, duhamagaye aratubwira ngo lisiti igaragaza ko twafashe amafaranga, turamubwira duti twafata amafaranga tukongera tugahamagara? Nawe bimubera urujijo”

Undi muturage witwa Zelinda Kamatsindi nawe ati “Mana we!! Umwaka urashize batubwira ngo yarayobye. Ubuse yayoba  abandi bakayabona turi ku rutonde rumwe, twebwe akayoba? Dusaba kurenganurwa rero, barayariye ni abayobozi bayariye.”

Umunyamakuru wa Flash yabajije abakozi bashinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Akarere n’Umurenge bagaragaza ko batazi iby’iki kibazo .

Icyakora Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambera, Bwana Steven Rurangwa, avuga ko agiye kugikurikirana.

“Ndashaka kuvugana n’umukozi kugira ngo ankurikiranire menye ko Raporo koko yagejejwe kuri REG. Hari umukozi ushinzwe  ibikorwa by’amashyanyarazi mu Karere, ubwo ndamubaza raporo y’abo bantu uko byari bimeze, ubundi dukurikirane abo bantu bo muri Kagina turebe uko bakwishyurwa.”

Aba baturage bagaragaza ko ingano y’amafaranga bishyuza ari nke ugereranije n’ibyo bashobora gutakaza bayakurikirana.

Hari uwishyuza arenga ibihumbi 150, undi akishyuza arenga ibihumbi 80 ndetse n’undi wishyuza arenga ibihumbi 25.

Ibibazo nk’ibi byo kutishyurira igihe ingurane y’abaturage bigaragazwa nk’ibidindiza iterambere n’imibereho myiza yabo.

Garleon Ntambara