Uganda: Niba mudashoboye kugura ibiribwa imbere mu gihugu, mujyane impunzi zanyu – Minisitiri Onek abwira abayobozi ba PAM

Minisitiri ushinzwe Impunzi no Gukumira Ibiza Hilary Onek yamaganye imvugo z’abayobozi ba PAM muri Uganda, bavuga ko ibiribwa byo mu gihugu bitujuje ubuziranenge, akaba ariyo mpamvu bajya guhahira impunzi mu mahanga, abasaba kugura ibiri mu gihugu bakwanga impunzi zabo bakazijyana ahandi.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu mutegetsi muri Uganda yibukije abayoboye ba PAM ko bose barya mu marestora ya Uganda bakanahaha mu masoko mu gihugu imbere ngo ntawe urapfa cyangwa se ngo arware, ababaza niba ikibazo cy’ubuziranenge kivuka iyo ari amafaranga menshi agiye gusohoka ajya mu baturage.

Minisitiri Hilary Onek yavuze ko nta gahunda yo gutereta ihari, amafaranga akwiye kuguma mu gihugu ibiribwa bigahahwa muri Uganda, PAM yabyanga ikabwira HCR ikajyana impunzi, aho bahahira ibizitungira mu gihugu.

Uyu mutegetsi yavuze ko igihugu kitazakira impunzi ngo kinajye kuzishakira ibyo kurya aho zishaka, ngo uwumva adashaka kurya ibyera muri Uganda adakwiye kuhaka ubuhungiro, kuko abahinzi bakeneye amasoko kandi HCR kujya guhaha mu mahanga ari agasuzuguro ku bahinzi b’iki gihugu.