Kigali: Abanyeshuri bitegura gukora ikizamini cya leta bafite impugenge ko bazatsindwa

Hari abanyeshuri bavuga ko bafite impungenge ko mu kizamini cya Leta batazatsinda neza kuko batabonye igihe gihagije cyo kwitegura amasomo yabo, bitewe n’igihe bamaze muri guma mu rugo.

Tariki 18 Mutarama 2021, nibwo amashuri yo mu mujyi wa Kigali yafunze kubera gahunda ya Guma mu rugo yari itangiye.

Ni gahunda yamaze ibyumweru bigera muri bitatu amashuri afunze, aza gufungurwa tariki 23 Gashyantare 2021.

 Minisiteri y’uburezi icyo gihe  yatangaje  ko nta cyuho kizagaragara kandi ko ingengabihe y’amasomo izajya itegurwa hakurikijwe igihe buri cyiciro cyatangiriye.

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazakora ikizami cya Leta baravuga ko mu kizamini cya Leta batazatsinda neza, bitewe nuko batabonye igihe gihagije cyo kwitegura amasomo yabo, kubera igihe bamaze muri guma mu rugo.

Umwe yagize ati “Kwigisha abanyeshuri batabishaka, abiga basinziriye  badafite ubushake bwo kwiga, n’abarimu byabagizeho ingaruka mu buryo bugaragara. Twebwe rero hari imbongamizi yo kuba tutarasubiye mu masomo neza twabinyuzemo twiruka, urabona ko n’ejo bundi twahise tujya muri guma mu rugo nanone. Abandi bana  bo mu ntara bakomeza biga.”

Mugenzi we yagize ati “Twe twaragarutse ntitwayarangiza yose n’ubwo bagerageje ngo tuyarangize, ariko ni ukuyacamo twihuta kugira ngo tugire ubumenyi kuri buri somo, bityo mbona dushobora kuzahura n’imbogamizi z’uko hari nibyo bashobora kuzatubaza wenda tutarabyize neza.”

Ababyeyi baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko nubwo abanyeshuri bahuye n’ingaruka z’icyorezo cya covid-19 bagasubira inyuma mu masomo bitewe n’ibiraka bakoraga, uwari umuhanga azatsinda.

Umwe ati “Aho kuvuga ngo batsindwa bitewe n’uko batangiye bitinze  cyangwa se bitewe n’iyo guma mu rugo yabayeho, n’uko abana bajyaga mu biraka bakorera amafaranga, bafite mu mutwe hakurikirana batsinda.”

Undi yagize ati “Mu mutwe rwose nta kintu bafite cyatuma bahita bihutishwa gukora ibizamini, nibura babongereyeho nk’amezi Atatu (3) bakabasha kongera kwiyibutsa  ibyo bize.”

Ku ruhande rwa mwarimu Macumu Valens wigisha indimi n’ubuvanganzo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, avuga konta mpungenge zo kudatsinda zihari kuko amasomo ari kugana ku musozo.

“Njyewe ntabwo ariko mbibona, uko biri kose n’ubwo wenda iyi Covid-19 yahungabanyije  ibintu byinshi, ariko babonye igihe kinini  cyane cyo kwitegura. N’ubwo harimo iminsi bamaze ari bonyine  bari mu rugo batari kumwe n’abarimu ariko hagiyeho gahunda nyinshi  zibafasha.” Mwarimu Macumu Valens

Umuyoboziwa Groupe scolaire Kicukiro Rugasire Euzebius, nawe yunga mury’uyu mwarimu, ngo nta mpungenge zo kudatsinda abanyeshuri bakwiriye kugira.

Ati “Ntabwo wenda umuntu yazishingiraho cyane, ntabwo bize nk’uko bigaga ariko turabona umunyeshuri wize neza  agakurikira, turebye integanyanyigisho aho tuyigeze turabona bashobora kuzatsinda.”

Impuguke mu burezi Dr Ngenzi Alexander avuga ko abanyeshuri basabwa gukora cyane kuko ari mu bihe bidasanzwe, bityo ko abana batagomba kugira impungenge kuko batazi ibyo bazabazwa.

Yagize ati “ Abanyeshuri barasabwa gukora cyane, kubera ko n’ubundi muri bino bihe bya covid-19 bidusaba gukora  cyane kuko turi mu bihe bidasanzwe, ubwo biradusaba gukoresha uburyo budasanzwe. Niyo mpamvu aba bana  batangiye kuvuga ngo batsindwa cyangwa se undi wese wabivuga, bafite gihamya ki se ko batazi ibyo bazabazwa yabibwirwa n’iki?”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspal aganira na kimwe mu bitangazamakuru, yavuze ko imyiteguro y’ibizamini bya Leta mu gihugu ikomeje ndetse ko intambwe imaze guterwa itanga icyizere.

Bwana Twagirayezu avuga ko abanyeshuri bakwiye gukomeza gushyira imbaraga mu myiteguro y’ibizamini ntibacike intege kandi ko badakwiriye kwigira gutsinda ibizamini gusa.

Abiga mu mashuri abanza bazatangira ibizamini tariki 12 Nyakanga kugeza tariki 14 Nyakanga 2021.

Ibizamini bya Leta ku biga mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatandatu w’amashuri yisumbuye bizatangira tariki 20-27 Nyakanga 2021.

Ku biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro biteganijwe ko bo bazabitangira tariki 16-25 Kamena 2021.

AGAHOZO Amiella