Rubavu: Umutingito watangiye gusenya ibikorwaremezo birimo imihanda n’inzu (amafoto)

Bamwe mu batuye mu bice bigize umujyi wa Rubavu, baravuga ko ibyo bari kubona biteye ubwoba aho Umutingito uri gusatura imihanda ya kaburimbo ndetse n’amazu agasenyuka.

Abashinzwe kugenzura imitingito baravuga ko umutingito uheruka wumvikanye saa 10:37 wari ku kigero cya 5.1 waturutse mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

 Uyu ni umwe mu mitingito y’uruhererekane iri kumvikana nyuma y’iruka rya Nyiragongo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François, bageze aho umutingito wangije cyane bakaba bari guhumuriza abaturage.

Hari bamwe mu bacuruzi bavuga ko bimwe mu byo bacuruzaga byagwiriwe n’inyubako bakoreramo.

Kubera Umutingito abanyeshuri bahisemo kwigira hanze batinya ko amashuri yabagwaho.