RDC-GOMA: Abarenga ibihumbi 400 bamaze guhunga

Umuryango w’abibumbye ONU waburiye ko abantu bagera ku 400.000 bamaze guhunga bava mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’iruka rya Nyiragongo.

Kuri uyu wa kane tariki 27 Gicurasi 2021, abakuru b’uwo mujyi utuwe n’abaturage miliyoni ebyiri bategetse ko bamwe mu bahatuye bahakurwa.

Abo bategetsi bafite impungenge ko amazuku cyangwa amahindure (lava) atemba ajya mu kiyaga cya Kivu ashobora guteza ‘tsunami’ n’igicu cya gaz irimo uburozi.

Nkuko umunyamakuru wa BBC Emery Makumeno uri i Goma abivuga, hafi kimwe cya kabiri cy’uwo mujyi kirimo ubusa, urasa nk’utakibamo abantu.

Gusa ubuzima buri kugaruka buhoro buhoro nyuma y’uko imitingito yoroheje kuva mu ijoro ryo ku wa kane, abakiri muri Goma bagatangira gusubira mu mihanda, nk’uko Makumeno abivuga.