Abategetsi bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bahagaritse Mali mu bihugu binyamuryango nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu cyumweru gishize ryakozwe n’igisirikare.
Ni ihirikwa rya Kabiri ribaye mu mezi icyenda.
Col. Assimi Goïta wayoboye iryo hirikwa ry’ubutegetsi ubu akaba ari we Perezida w’inzibacyuho, yitabiriye inama yafatiwemo icyo cyemezo yabereye mu murwa mukuru Accra wa Ghana.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana Shirley Ayorkor Botchwey yabwiye abanyamakuru ko uwo muryango wasabye Mali ko ako kanya ishyiraho minisitiri w’intebe mushya w’umusivile kandi igakurikiza igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 18.
Yavuze kandi ko Mali yasabwe gukoresha amatora ya perezida muri Gashyantare mu mwaka utaha wa 2022.
Ghana yavuze ko kugira ituze kwa Mali ari ingenzi kugira ngo Afurika y’uburengerazuba ihashye ibikorwa by’iterabwoba muri ako karere.