Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Mali yahagaritswe mu muryango wa ECOWAS/CEDEAO - FLASH RADIO&TV

Mali yahagaritswe mu muryango wa ECOWAS/CEDEAO

Abategetsi bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bahagaritse Mali mu bihugu binyamuryango nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu cyumweru gishize ryakozwe n’igisirikare.

Ni ihirikwa rya Kabiri ribaye mu mezi icyenda.

Col. Assimi Goïta wayoboye iryo hirikwa ry’ubutegetsi ubu akaba ari we Perezida w’inzibacyuho, yitabiriye inama yafatiwemo icyo cyemezo yabereye mu murwa mukuru Accra wa Ghana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana Shirley Ayorkor Botchwey yabwiye abanyamakuru ko uwo muryango wasabye Mali ko ako kanya ishyiraho minisitiri w’intebe mushya w’umusivile kandi igakurikiza igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 18.

Yavuze kandi ko Mali yasabwe gukoresha amatora ya perezida muri Gashyantare mu mwaka utaha wa 2022.

Ghana yavuze ko kugira ituze kwa Mali ari ingenzi kugira ngo Afurika y’uburengerazuba ihashye ibikorwa by’iterabwoba muri ako karere.