Ubushinjaha mu Rwanda bwasabiye gufungwa imyaka 25 bwana Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa FLN.
Ni urubanza rwitiriwe Rusesabagina nawe uregwa mu nkiko mu Rwanda, akurikiranweho gushinga impuzamashyaka MRDC ifite uyu mutwe w’ingabo FLN.
Urubanza rwatangiye ahagana saa mbiri n’iminota 40 za mu gitondo, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021.
Abaregwa bose bari mu rukiko usibye Rusesabagina washinze MRCD-FLN wivanye mu rubanza mu minsi ishize.
Bwana Rusesabagina yavugiye mu rukiko ko atazahagaruka kuko atizeye kuzabona ubutabera mu nkiko zo mu Rwanda.
Iburanisha ryatangiye humvwa abaregeye indishyi n’abahaye amakuru kubyo bazi byabereye muri Nyungwe ubwo baraswagaho.
Bose bahuriza kukuba bashaka ubutabera, bakazashobora kwivuza ibikomere.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya busobanura impamvu burega Nsabimana Callixte busaba ko ikirego cyemerwa busaba ibihano.
Mu kumusabira ibihano, ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza igihano bumusabira kuri buri cyaha, nubwo bwabihurije hamwe bukamusabira igifungo cy’imyaka 25.
Uteranije imyaka y’ibyaha bitasabiwe burundu igera muri 200.
Nsabimana Callixte Sankara ngo yakabaye ahanishwa gufungwa ubuzima bwe bwose, ariko umushinjacyaha yamusabiye gufungwa 25.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha 16 birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.
Mu bindi byaha kandi ashinjwa harimo kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.
Nsabimana mu bwiregure bwe muri uru rubanza, yemeye ibyaha byose ashinjwa, anabisabira imbabazi.
Ubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga ibihano, Nsabimana yari yicaye atuje, akanyuzamo akongorerana n’abo baregwa hamwe, ubundi agasoma ku rupapuro yari afite mu ntoki.
Ni mu rubanza ruri kuburanishwa n’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru, ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, rukaba ruregwamo Paul Rusesabagina, Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana ndetse n’abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa kane tariki 17 Kamena 2021, ubushinjacyaha busabira ibihano Herman Nsengimana wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN.