Abahinzi barinubira ko ibiciro by’ifumbire byazamutse

Abahinzi mu Rwanda bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda, kuko rishobora kubakoma mu nkokora bigatuma umusaruro w’ubuhinzi uba mucye.

Ifumbire mvaruganda ikoreshwa cyane hano mu Rwanda, ibiciro byayo byazamutse kandi ngo igihugu nta yandi mahitamo cyari gifite ku mpamvu z’uko ifumbire mvaruganda ikoreshwa, ari iva hanze kandi ku masoko mpuzamahanga  ibiciro byaho naho byazamutse.

Ibi kandi byiyongeraho no kuba  igaiciro kidorai cyazamutse.

Uko niko umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), Dr Charles BUCAGU, yabwiye itangazamakuru rya Flash.

Ati “Iyo ugiye kureba ibiciro, ukabona ibiciro by’inyingeramusaruro byarazamutse cyane. Tumaze igihe mu biganiro n’ababitumiza  bakabizana. Amafumbire ava hanze yose, ntayo dukora mu gihugu. Ikindi nacyo cyatumye bizamamuka ni ikintu kijyanye n’idorari ryazamutse cyane kandi muzi ko abenshi batumiza hanze mu madorari, ubwo rero mu biganiro  twakoranye ugerageza kureba ibiciro bitavunanye cyane, bitazavuna abaturage.”

Ugendeye kubiciro bishya by’inyongeramusaruro bigaragara ko igiciro cy’ifumbire mvaruganda izwi nka DAP cyageze ku mafaranga y’u Rwanda 633 ku kilo, kivuye ku  mafaranga  480, NPK 17.17.17   IKILO cyageze ku mafaranga 713 kivuye ku mafaranga 620.

 Ifumbire ya UREEyo yavuze ku mafaranga 462 ku kilo igera ku mafaranga 564.

Hari abahinzi bagaragaza ko nta gikozwe ngo bafashwe kwigondera ibi biciro, bishobora bamwe bahitamo guhinga badakoreshe ifumbire mvaruganda, bigatuma umusaruro w’ubuhinzi ku masoko uba mucye, ndetse n’ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi bikazamuka.

Umwe yagize ati “Mbese ingaruka biri bugire, abantu bari bubure ifumbire kubera ibiciro byazamutse. Urajya no kuyishaka bakakubwira ko yabuze itari kuboneka ku isoko, na Uree mu gitondo njyewe nagiye kuyishaka bambwira ko ntayo.”

Undi ati “Tuzemera tuyatange, ntaho byahenda  twayatanga , nonese twarorera guhinga?.”

 Undi muhinzi ati “Twari tumaze iminsi tujya kuyibaza bakatubwira ko ntayihari, ngo yarashize ya  UREE, NPK. N’ifaranga rimwe iyo ryiyongereho, hari ikiba gihindutse. ”

Ibiciro by’ifumbire mvaruganda bizamutse mugihe n’ibiciro byariho abahinzi bari bamaze igihe bagaragaza bibagora kubyiogondera.

Ni mugihe kandi kuri ubu n’ifumbire y’imborera nayo ibiciro byayo bimaze igihe byarazamutse kuko ngo kuri ubu Fuso yuzuye ifubire y’imborera igura ibihumbi ijana (100.000) mu gihe mbere yari hagati y’amafarangia ibihumbi 60 na 70 nk’uko Evaritse TUGIRINSHUTI ukuriye abahinzi b’ibigori mu Rwanda yabibwiye itangazamakuru ryacu.

Uyu avuga ko Leta ikwiriye kugira icyo ikora mu maguru mashya, igafasha abahinzi kwigondera ibiciro bishya byinyongeramusaruro, bitabye ibyo ngo ingaruka byagira ni nyinshi ku buhinzi.

Tugirinshuti yagize ati “Ingaruka bitugiraho ya mbere ni uko inyongeramusaruro tuzakoresha ni nkeya. Icya kabiri ni uko umusaruro uzagabanuka kuko niba wakoreshaga inyingeramusaruro y’imifuka itatu (3) kuri hegitari, ukazakoresha umwe n’igice, umusaruro uzagabanuka. Ikindi ni uko hari abahinzi bashobora kuzahinga ibindi bihingwa bitari ibigori.”

Inzego zishinzwe ubuhinzi zemera ko hari abahinzi bazakomwa mu nkokora n’izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro, icyakora ngo hagiye kubaho gukorana nibigro by’imari kugira ngo abahinzi bahabwe inguzanyo mu buryo bworoshye bityo babashe kwigondera ibi biciro bishya by’ifumbire.

“Hari uburyo umuturage ashobora kubona inguznayo muri Banki, akongera  ruhare rwe  mu kwigurira ifumbire n’imbuto.” Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), Dr Charles BUCAGU

U Rwanda rugaragaza ko kuba inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi inyinshi ari izitumizwa hanze bikoma mu nkokora iterambere ry’uru rwego.

kuri ubu mu mu karere ka Bugesera hari kubakwa uruganda rw’ifumbire mvaruganda  rwagombaga kuba rwaruzuye umwaka ushize, ariko rukomwa mu nkokora n’ibihe bya COVID-19 no kuba abagombaga kurwubaka batarubahirije amasezerano. 

U Rwanda kandi kubufatanye n’igihugu cya Slovakia ruranateganya kubaka uruganda rukora ifumbire y’imborera.

Daniel HAKIZIMANA