Abakozi basabwe gukurikirana uko batangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru

Hari Sendika ziharanira uburenganzira bw’abakozi zisaba abakozi gushyira imbaraga mu gukurikirana ko abakoresha babo babatangira imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru, kandi n’ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB kikanoza uburyo gikurikirana itangwa ry’iyo misanzu.

Joseph Hakizimana  w’imyaka 62 arabura igihe gito ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru.

 Mu buryo buhoraho agenzura buri gihe ko ivuriro akorera rimutangira imisanzu mu kigega cy’ubwiteganyirize bw’izabukuru, ni nyuma y’aho yakoreye icyahoze ari Electrogaz imyaka 25 yose azi ko atangirwa imisanzu ya Pensiyo nyamara akaza gusanga ntayo yatangiwe.

Aragira ati “Ubwo nagiye kuri RSSB kugira ngo ndebe ko bayantangira  kuko nkikora  muri Electrogaz  hari ubwo batayantangiye. Nakozemo  imyaka 25 batantangira ubwiteganyirize.”

Hakuzimana Joseph we ari mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na mine igihe kitari gito.

Hakuzimana yatangiye gufata amafaranga ya Pansiyo ariko ntiyigeze agenzura ko imisanzu ye yose yayitangiwe mu buryo bwuzuye kuko  ngo yari yizeye abakoresha be afata ayo ahawe.

Ati “Mu mayaka 55  nibwo nagiye gufata amafaranga ya pansiyo, ntabwo nabajije kuko twari dufite ikizre ko  babikora.”

Sendika y’abakozi COTRAF ikora  ku nganda n’ubwubatsi, nayo igaragaza ko hakiri abakoresha batari bacye badatangira abakozi babo imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru kandi babisabwa n’itegeko.

 Umunyamabanga mukuru wa sindika y’abakozi Cotraf inganda n’ubwubatsi, François NTAKIYIMANA aragaraza impamvu zitera ubwo bushake bucye mu bakoresha.

Ati “Dukunze guhura kenshi n’abakoresha benshi badateganyiriza abakozi, bamwe bakabikora nkana bita abakozi ngo niba nyakabyizi abandi bakabikora kubushake bwabo.”

Hari abagize inteko ishingaamategeko nabo bagaragaza igisa n’intege nke ku kigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda mu gusobanurira bihagije abagenerwabikorwa, imikorere y’ikigega cya Pensiyo.

Depite Christine Mukabunani asanga ibi bituma Ikigo RSSB kitagirirwa icyizere n’abakigana.

Depite Mukabunani ati “Kubera kudasobanukirwa nicyo bimaze, niyo biva niyo bijya, bituma RSSB abantu bayishisha cyane, cyane cyane ku byerekeranye na Pansiyo.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ireberera ikigo RSSB nayo yemera ko hakiri abakoresha badatangira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru uko bikwiye, hakaba hari amezi ashira batabatangiriye kandi bikazagira ingaruka ku bazakenera pensiyo.

Dr Uzziel NDAGIJIMANA ni minisitiri w’imari n’igenamigambi ati “Ikibazo kiba iyo ya misanzu  yose itageze  kuri RSSB, ugasanga harimo ibyuho, umuntu afite imyaka runaka yakoze, ugasanga hari amezi agenda aburaho, abakoresha batandukanye batatanze.”

Sendika y’abakozi COTRAF isanga kuba hari abakozi badatangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru Ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB ari cyo gikwiye kuza ku mwanya wa mbere mu kubibazwa.

Icyakora umunyamabanga mukuru w’iyi sendicat François NTAKIYIMANA, asanga n’abakozi ubwabo bakwiye  gushyira imbaraga mu gukurikirana ko batangirwa iyo misanzu nka kimwe mu bigize uburenganzira bwabo.

Aragira ati “RSSB ubwayo ni abanebwe. Ifite abakozi benshi ariko abo bakozi badashobora kujya kureba uko amategeko arimo gukurikizwa ni ikibazo. Twebwe nka sendika cotraf dusaba abakozi gukurikirana uburenganzira bwabo umunsi ku munsi kuko RSSB itanga ifishi igaragaza uburyo abakozi bagenda bateganyirizwa.”

Amafaranga ya Pensiyo atangwa mu rwego rwo gutabara umukozi washaje utagishoboye gukorera umushahara cyangwa awamugaye utagishoboye kubeshwaho n’akazi no gutabara abari batunzwe n’umukozi iyo amaze gupfa.

Tito DUSABIREMA