Kubyara ntibikiri amahitamo meza -Abagore

Hari bamwe mu bagore bavuga ko bitewe nuko ikiguzi cyo kwita ku mwana gihenze muri iki gihe kubyara bitari  amahitamo meza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, bwerekana ko 64% by’abagore mu Rwanda  bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro.

Hari bamwe mu bagore baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko kubera ikiguzi cy’ubuzima gihenze, kubyara bisaba imibare muri iki gihe.

Umwe ati “Umwana asigaye agira umwaka umwe, ugatekereza ngo ejo bundi azajya ku ishuri. Ni iki se ndimo nkora ku buryo nagera igihe cyo kujya ku ishuri nzabasha no kumwishyurira ishuri? Urumva rero ntabwo wapfa kubyara gutyo gutyo gusa uko woboneye.”

Undi yagize ati “Umwana  akenera ibintu byinshi, ni muri ubwo buryo  rero ugomba kubyara umwana  ari uko ubona koko wamubonera ubushobozi.”

Ku ruhande rw’abagabo basanga koko ubu ubuzima buhenze, bikwiriye ko abantu batabyara uko babonye nk’uko byahoze.

Kuri ubu ngo gutunga umwana kugera ku mwigisha si ibya buri wese.

 Umwe aragira aragira ati “Ni ibintu Leta yakunze kudushishikariza cyera, kubyara abana benshi ntabwo ari ngombwa, cyane cyane muri iki gihe noneho  ni ibintu bigoye.”

 Undi mubyeyi yagize ati “Iki gihe turimo, umuntu akwiriye kubyara abana Babiri cyangwa  Batatu gusa akihangana. Naho wongeyeho benshi icyo gihe ntacyo kubarera bimeze nabi.”

Impuguke mu bukungu mu Rwanda zishima bene iyi myumvire y’abaturage cyane ko ubu isi ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abaturage.

Bwana Straton Habyarimana avuga ko kuba abagore 51% bavuga ko batifuza kubyara atari ikibazo, cyeretse ari ibizamara igihe kirekire.

Habyarimana yagize ati “Kuba rero iyo myumvire iri kugenda ifata ntabwo ari ikintu kibi. Gusa twitege ko  bikomeje  bidatewe n’ibihe turimo, bishobora kuzagira ingaruka turi kubona mu bihugu bimwe nk’ubuyapani, aho usanga abantu bageze ku kigero cyo kuvuga ngo niba dukeneye amaboko yo gukora reka tujye kuyashaka hanze cyangwa tuyashake mu mashini.”

Habyarimana yunzemo agira ati “Ubwo ariko kugira ngo icyo kiciro tuzabe tukigezho  bizasaba imyaka myinshi cyane, n’abantu bakagombye kugira impugenge kuri icyo kibazo. ”

Mu mibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu gihugu hose hakurikijwe uburumbuke mu Rwanda, bukagaragaza ko abagore bo mu mijyi, nibura umwe abarirwa abana 3.4, naho uwo mu cyaro akabarirwa abana 4.3.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imibare ifitanye isano n’ubwiyongere bw’abaturage muri iki kigo Ndakize Michel asanga abagore n’abagabo barasobanukiwe ko, iyo ubukungu budahuye n’uburumbuke mu miryango yabo bibateza ibibazo, akaba ariyo mpamvu bamwe bahisemo kutongera kubyara. Arabisobanura muri aya magambo.

Ndakize ati “Ubu baba abagabo baba abagore baragenda biga, baragenda  basobanukirwa  n’ubuzima, bamenya uko ubukungu bwabo buhagaze bidahuye n’uburumbuke mu miryango  bibateza ikibazo.”

Yakomeje avuga ko “ Hari ikibazo rero twababazaga, tuti ko ufite abana Batanu (5) cyangwa 4 wumva wifuza  kongera kubyara? Akavuga ati abo nari naratekereje kubyara ni aba ndumva narabihagaritse. ”

Iyi mibare yerekana kandi ko Abagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu 2019/20 bari 64% naho abatagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro bavuye kuri 39% muri 2005, bagera kuri 14% muri 2019/20.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko mu 2019/20, abagore 51% batifuza kongera kubyara cyangwa barifungije burundu, 34% bifuza kuzongera kubyara nyuma, naho 3% ari ingumba, mu gihe 10% bifuzaga kubyara mu gihe cya vuba, 2% bo nta mwanzuro bafashe.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad