U Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique

Ku busabe bwa Leta ya Mozambique, kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwohereje muri iki gihugu abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000 mu Ntara ya Cabo Delgado, ikomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba.

Aba basirikare n’abapolisi bazakorana bya hafi n’igisirikare cya Mozambique (FADM) ndetse n’icy’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) , nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverinoma y’u Rwanda ribivuga.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igaragaza ko kohereza ingabo muri Mozambique bishingiye ku mubano mwiza uru hagati y’ibihugu byimbi, bikaba binakubiye mu masezerano y’ubufatanye atandukanye hagati y’ibihugu byombi yo muri 2018 kandi binashingiye ku bushake bw’u Rwanda ku mahame yo kurinda (R2P) n’amasezerano yo mu 2015 ya Kigali yo kurinda abasivile.

Intara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique, iri ku birometero birenga 1600 kuva ku mugwa mukuru Maputo, ikaba ituwe n’abaturage barenga Miliyoni 2.