Abanyeshuri bashobora kudatsinda ibizamini bya Leta nk’uko byari byitezwe -MINEDUC

Ministeri y’Uburezi (Mineduc) yavuze ko imyigire yagoranye kubera COVID-19, abanyeshuri bashobora kutazatsinda nk’uko byari byitezwe.

Ababarirwa mu bihumbi birenga 254.000 nibo batangiye ikizamini gisoza amashuri abanza mu Rwanda uyu mwaka wa 2021.

Ni ikizamini gikozwe mu bihe bigoranye kuko igihugu cyugarijwe n’ubwiyongere bwa COVID-19 cyakunze gukoma mu nkokora imyigire y’abanyeshuri.

Umwaka ushize wa 2020 ho nta kizamini cyakozwe mu gihugu kubera iki cyorezo.

Hari impungenge ko imitsindire y’uyu mwaka ishobora kugabanuka kubera uku kwiga bigoye kubera kwirinda iki cyorezo.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’ubumenyingiro Madame Claudette IRERE, yavuze ko nubwo izi mpungenge zihari ariko ko buri wese yakoze aho bwabaga kugira ngo ibizamini bibe.

Yagize ati “Umuntu ntiyabura kubitekereza ariko nanone buri wese yakoze uko ashoboye, yaba Abarimu, Ababyeyi kuko babonye ko ibintu bikomeye abenshi bagerageza  gufata iya mbere kugira ngo  abana babo bige, ndetse n’abana ubwabo.Turemeza rero ko  nubwo bamaze igihe kinini, umwanya babonye batawupfushije ubusa. Ibishoboka byose barabikorewe.”

Icyakora ku ruhande rw’abanyeshuri bakoze iki kizamini bavuze ko basanze imibare bahereyeho yari yoroshye.

Aha ni k’urwunge rw’amashuli ruzwi nka Remera Catholique, aho babwiye flash ko basanze ikizamini bahereyeho  cyoroshye mugihe bo binjiye bumva ko gikomeye, bityo ko biteguye gutsinda.

Elyse ABIMANA yagize ati “Ntabwo byari bikomeye, gutsinda byo turabyiteguye cyane. Ingaruka zabaye nyinshi kuko amashuri yagiye afunga kenshi. Kwiga nyine tukadindira ariko natwe twageragezaga gushyiramo imbaraga uko dushoboye kose.”

Nicole MUSONERA IRADUKUNDA ati “Imibare yari yoroshye, nta kigoye cyari kirimo. Ab’ubushize baravugaga ngo cyari gikomeye ariko  njye nabonye cyoroshye.”

Erneste NIYONSENGA aragira ati “Njye ni ubwa mbere nari nkoze ikizamini cya Leta, numvaga ari ikizamini gikomeye ariko nasanze ari ikizamini cyoroshye. Muri rusange niteguye gutsinda.”

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko kuri buri site hari icyumba cyihariye gishobora gushyirwamo umwana ugaragaje ibimenyetso bya covid-19, kugira ngo yitabweho kandi akomeze akore n’ikizamini.

Ikindi kandi ku banyeshuri barwaye covid-19 batarembye bashyiriweho icyumba cyabo bakoreramo ibizamini.

Muri rusange site z’ ibizamini zariyongereye kuko ubu ari 1.021 mu gihe mu 2019 zari 980.

 Yvette Umutesi