Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bavuga ko beguzwa bamaganwe na Minaloc

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iramagana amakuru atangazwa n’abayobora inzego z’ibanze bavuga ko beguzwa ku ngufu.

Kwegura mu nzego z’ibanze si amakuru mashya muri iki gihe, kuko umwaka udashoboea gushira humvuswe umuyobozi mu nzego z’ibanze wanditse avuga ko yeguye mu nshingano ku mpamvu ze bwite.

Urugero rwa hafi ni abayobora utugari 7 mu karere ka Rubavu baherutse kwandika begura, bidateye kabiri bongera kwandika bavuga ko bisubiyeho, bashimangira ko begujwe ku ngufu bashyizweho igitutu n’ubuyobozi bw’Akarere.

Bamwe mu baturage bavuga ko iri yegura rya hato na hato rishobora kugira ingaruka ku iterambere, ndetse ko byanaba igitutu kubabasimbuye bashobora kudakora neza bumva ko bazirukanwa.

Umwe yagize ati “Iyo uvuyemo uba wagawe, undi ugusimbuye nubwo atamenya icyakwirukanye ariko uko biri kose amakuru ashobora kumugeraho. Ntibisobanura ko niba wowe uvuyemo, undi azaza agakora nk’ibyawe.”

Mugenzi we ati “Nawe agomba gukora afite ubwoba, akurikije wenda uwavuyeho  uko biba byaramugendekeye.”

Undi yagze ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo imihini mishya itera amabavu. Ni ukuvuga ngo aho hantu hahora hatari hamwe, n’ubundi hahora hari hasi.”

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Ugihugu ireberera inzego z’ibanze by’umwihariko, ntiyemera ko umuyobozi yakweguzwa n’urwego runaka.

Bwana Joseph Havugimana uvugira iyi miniteri aherutse kubwira itangazamakuru rya Flash, ko udafite amakosa atakwemera kwegura.

Havugimana ati “Ku birebana no kuvuga wenda ngo banditse  basezera, biba bigoye kuvuga ko bategetswe kwandika ibaruwa basezera. Kuko birumvikana ko umuntu aba ari  mukuru asobanukiwe n’amategeko, iyo hajemo icyo kuvuga ngo  yategetswe kwandika asezera haba hajemo kwivuguruza.”

Yakomeje agira ati “Gusa kugeza kuri iyi saha kuri icyo kibazo ntabwo akarere karabiduhaho raporo ngo ducukumbire turebe uko gihagaze.Umuntu yagira inama abayobozi gukora akazi kabo neza.”

Nubwo bigoye kwemera ko runaka wari mu nzego z’ibanze nka Gitifu yaguye cyangwa se yegujwe, bikunze kuvugwa ko baba basanganwe amakosa ahanini ajyanye no kudashyira mu bikorwa neza gahunda za Leta.

Uyu wari usanzwe ayobora akagari mu ntara y’iburenegrazuba, aherutse kuganira n’umunyamakuru wa Flash agaragaza ko ateguye kubushake bwe ahubwo yegujwe.

Gitifu Yagize ati “Nkubwize ukuri ko ibyo guhatirwa kweguzwa birahari kandi nanjye nahuye nabyo. Baze njyewe mbahereze ubushakashatsi bwimbitse, bajye mu byangombwa byanjye barebe ibyaha byaba bigaragara ko akarere kambajije cyangwa se nakurikiranyweho.”

Yunzemo ati “Ibyo byangombwa babifate bavuge bati turemera ko weguye kubushake. Nibatwereke ibikuranga n’itegeko rituma wegura, weguye  ushingira kuki? Ni iki wagaraje ko wegura?”

Ku ruhande rw’imiryango itari iya leta isanga kwegura cyangwa  se kweguzwa kw’abayobozi ari ngombwa ku nyungu z’abaturage.

Perezida w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, Bwana Jean Leonard Sekanyange, asanga byaba ikibazo kuba bagumaho kandi ibyo bakora bitanogeye Rubanda.

Sekanyange ati “Twebwe nk’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, tubifata nk’ibisnazwe  kuko n’ubundi iyo umuntu yahawe inshingano, iyo abonye atazigeraho neza  nk’uko bikwiye, ni ubutwali kuba  we yakwifatira icyemezo cyo kugira ngo atange umwanya ave mu nzira hajyemo abandi bashoboye bafite umuvuduko ujyanye n’uw’igihugu cyacu.”

Sekanyange akomeza agira ati “Niba hari bamwe bitateye impugenge cyangwa se ngo bibashyire ku gitutu, kubera ko hari bagenzi babo  bumva hirya no hino mu  turere barimo begura, twe twajya inama ko umuntu ahama mu nshyingano ze  nk’uko bikwiye, ntiyite kuby’undi  kuko uweguye ntabwo uzi impamvu ze, nubwo bwose benshi bagenda bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko umuyobozi ukora akazi ke neza atajya yandika ibaruwa isezera mu kazi, ndetse ko abavuga ko bategekwa kwandika amabaruwa abeguza nta bimenyetso baba bafite.

Icyakora aba bayobozi mu nzego z’ibanze bajya mu kazi bakoze ikizamini, biragOye ko bavuga ko begura kuko badatorwa.

Bivuze ko bashobora kwirukanwa cyangwa se bagasezera mu kazi.

AGAHOZO  Amiella