Diaspora Nyarwanda mu nzira yo kugira uruhare mu ngengo y’imari y’Igihugu

Abashakashatsi mu rwego rw’imari n’impuguke mu by’ubukungu basanga ibihugu bya Afurika bikwiye gushyiraho uburyo bunoze bwo korohereza abenegihugu baba hanze kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu byabo.

Bifatwa n’abashakashatsi mu by’imari  nk’ibisanzwe ko amafaranga yinjira mu gihugu  aturutse  ku benegihugu baba hanze agira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, ariko byagera mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bikaba umwihariko.

Umushakashatsi mu by’imari akaba n’umukozi w’urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB mu ishami ryo kubaka ubushobozi, Dr Edward Kadozi , arabisobanura.

 Aragira ati “Twasanze umusanzu wabo ungana na 0.26% by’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’ibihugu buri munsi y’ubukungu bwa Afurika. ”

Mu kiganiro umunyabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard, yagiranye n’abanyarwanda baba mu mahanga tariki 03 Kanama 2021, yashingiye ku birango by’umuco abibutsa ko ari inshingano zituruka ku murage w’abakurambere kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Bwana Bamporiki ushinzwe umuco yabwiye abanyarwanda baba mu mahanga igitekerezo kiri kunononsorwa cy’uburyo bushya bazajya bagiramo uruhare mu gushyigikira ubukungu bw’igihugu cyabo.

Yagize ati “Ubu turi gutecyereza kuzakora porogaramu y’ikoranabuhanga, aho mu kwezi kwa Kanama ko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere uzaba wicaye mu Buholandi, ugafata Telefone ukavuga uti ariko u Rwanda rwampaye umwero ngiye kuruganuza.”

 Bwana Bamporiki  yakomeje agira ati “Tukavuga ngo niba ari ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama kuva Saa Moya  kugera Saa Sita z’ijoro, umuntu ashobora gukura amafara cyangwa amadorali kuri Konti ye akayashyira mu ngengo y’imari y’igihugu nta wundi biciyeho. Abanyarwanda mu masaha nk’atanu bakaba bagira uruhare mu kuba bakubaka  stade runaka, umuhanda runaka.”

Abashakashatsi mu rwego rw’imari bagaragaza ko amafaranga ava hanze  mu mifuka y’abenegihugu akajya mu bihugu byabo by’inkomoko agira uruhare mu bukungu bw’ibyo bihugu, mu buryo bwagutse harimo no kurinda ifaranga ry’igihugu guta agaciro kandi na rubanda rugufi rubona kuri ayo mafaranga rukabyungukiramo.

“Buriya ariya mafaranga  adufasha kurinda ifaranga ryacu guta agaciro. Icyo ni ikintu gikomeye cyane kuko iyo agaciro k’ifaranga  gahungabanye  ubukungu bwose burahungabana. Urugo rubona amafaranga avuye hanze mu banyamahanga  ayakoresha kurusha mugenzi we wundi  baturanye utabona ayo mafaranga” Dr Edward Kadozi umushakashatsi mu by’imari niwe ukomeza.

Nk’uko bigaragazwa n’abashakashatsi, mu myaka 30 ishize amafaranga abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda yariyongereye bituma n’uruhare agira mu bukungu bw’igihugu rwiyongera.

 Umushakashatsi Dr Edward Kadozi arabisobanura ashingiye ku ruhare rwayo mafaranga  mu musaruro mbumbe w’imbere mu gihugu.

Dr Kadozi ati “Mu 1980 twari  dufite miliyoni 3 z’amadorali yavaga muri Diaspora. Uyu munsi  turebye ku mibare y’umwaka ushize itangwa na Banki y’Isi, twari dufite miliyoni  241 z’amadorali”

Abashakashatsi n’impuguke mu bukungu bahuriza kukuba ibihugu by’afurika bikwiye gushyiraho uburyo bunoze bwatuma abenegihugu baba hanze barushaho kugira uruhare ruziguye mu iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu by’inkomoko.

Straton Habyarimana impuguke mu bukungu na Dr Edward Kadozi umushakashatsi mu by’imari barasobanura uko byakorwa.

Impuguke mu by’ubukungu Habyarimana aragira ati “Iyo hashyizweho uwo murongo wo kuvuga ngo dushyizeho  gahunda inoze, ushaka wese kugira uruhare  dore ahantu ushobora kohereza amafaranga azajya ahagera. Ariko  ukanagaraza uburyo ki uzajya uyacunga, bakazagira ijambo mu kugenzura ibyo ayo mafaranga yakoreshejwe.”

Dr Kadozi ni umushakashatsi mu by’imari ati “Ariko ni ibyifuzo by’abadiaspora, usanga rimwe bavuga bati mudushyirireho gahunda zimwe na zimwe zidufasha, tubone amakuru  tuze dushore imari, kuko bose siko baba bafite amakuru.”

Nabajije abanyarwanda baba hanze uko bakwakira igitekerezo gishya cyo kubereka uko bagira uruhare rw’ako kanya mu gushyigikira ingengo y’imari y’igihugu cyabo, maze Bernard NTEZIMANA uba mu Bushinwa na Niyigena Salim uba muri Turikiya basubiza ko ari igitekerezo cyiza kuko basanzwe babitozwa.

Bernard Ntezimana uba mu Bushinwa ati “Igitekerezo cy’uko Diaspora yajya igira uruhare mu gushyigikira (Remittance Contributions) ingengo y’imari y’u Rwanda ni igitekerezo kiza kandi nkuko twabitojwe aho tuba tujya hose, tuba dushaka amaboko y’Igihugu.”

Salim Niyigena uba muri Turikiya nawe yagize ati “Njye numva ari igitekerezo cyiza kuko twese turi Abanyarwanda, ni inshingano zacu  twese nk’Abanyarwanda  kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

 Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira iheruka igaragaza ko abanyarwanda baba hanze mu buryo buzwi ni ukuvuga abafite ibyangombwa barenga ibihumbi 513.

Tito DUSABIREMA