Kohereza ingabo muri Centrafrika byari bikenewe cyane -Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko kohereza ‘Special Forces’ muri Centrafrique byari bikenewe cyane kuko kubinyuza mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumnye zishinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA) byari gutinda kandi cyari ikibazo gikeneye igisubizo kihutirwa.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kanama 2021 nyuma yo kwakira Perezida wa Centrafrika, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, yagarutse ku butumwa aba basirikare bose bafite muri iki gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’abasirikare u Rwanda rufite muri Centrafrika binyuze mu Muryango w’Abibumbye ari zimwe n’iza Special Forces nubwo zisohozwa mu buryo butandukanye.

Ati “Ingabo zoherejwe muri biriya byiciro bitandukanye zifite inshingano zimwe, ariko zisohozwa mu buryo butandukanye. Dufite ingabo zavuye mu Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zimazeyo imyaka myinshi.”

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Ku rundi ruhande abandi basirikare twohereje hariya binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye, boherejwe mu buryo bwo kongerera imbaraga zari zatanzwe mbere.”

Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje Special Forces kuko rwashakaga ko ubutumwa bwihuta kuko amategeko ayigenga atandukanye n’agenga abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “Navuga ko mu guhangana n’ibibazo tugomba gukemura aba basirikare boherejwe mu byiciro bibiri, umutwe umwe ushobora kwihuta kurusha undi. Hari amabwiriza atandukanye agenga uwo muvuduko ariko aya mategeko n’ayo ajya gusa. Ni nk’uko mwese mwakwemeranya ko mugiye gukora ikintu ndetse mukabibona mu buryo bumwe ariko umwe akaba abasha kwihuta kurusha undi.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ubufatanye burambye ku mugabane wa Afurika ari ngombwa kugira ngo ibihugu bibashe kugera ku iterambere.

Perezida Touadera yavuze ko ingabo z’iki gihugu zasubimbirijwe n’inyeshyamba kuko zari zikiri kwiyubaka kuva mu 2016, bikaba ngombwa ko leta isaba ubufasha amahanga.

Ati “Twitabaje Perezida Kagame, leta, n’Abanyarwanda bekemera kohereza vuba ingabo hashingiwe ku masezerano twagiranye ngo zidufashe kurwanya ibikorwa bya CPC.”

Mu Ukuboza 2020 nibwo u Rwanda rwohereje Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Centrafrika binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

AMAFOTO

Amafoto: Village Urugwiro