Perezida wa Centrafrika, Faustin-Archange Touadéra yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, mu ruzinduko rw’iminsi ine rw’akazi.
Uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati ya Centrafrika n’u Rwanda.
Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta.
Arahita yakirwa na Perezida Kagame mu Urugwiro aho Abakuru b’ibihugu byombi bakorera inama mu muhezo mbere yo kuganira n’abanyamakuru.
AMAFOTO
Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.