Abanyonzi mu nzira yo gusabwa uruhushya rwo gutwara

Minisiteri y’Ibikorwaremezo iravuga ko mu mushinga w’itegeko rigenga  gutwara abantu n’ibintu, riri gutegurwa harimo ingingo zisaba ko abatwara amagare mu mihanda nyabagendwa, bazajya basabwa kuba bafite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda.

Bisaba gusa kuba umuntu azi gutwara igare n’ibyangombwa bya Koperative kugira ngo abone uburenganzira bwo gutwara abantu n’ibintu ku igare mu mihanda y’umujyi wa Kigali, iri kwiyongeramo ibinyabiziga  umunsi ku wundi.

Abawutwaramo amagare nk’akazi ka buri munsi nabo bazi neza ko kugira ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda ari ingenzi kuri bo.

Umwe yagize ati “Byaba byiza kuko bafite ubumenyi impanuka zagabanuka, bazajya bagenda neza.”

Undi ati “Impamvu bikenewe ni uko twe dukorera amafaranga macye,ariko twajya kwiga amategeko y’umuhanda  bakaduca menshi.”

Abatwara ibindi binyabiziga nabo nabo bavuga ko abanyamagare hari amwe mu makosa bakora mu muhanda, bishoboka ko aterwa no kutagira ubumenyi bw’ibanze  ku mategeko y’umuhanda, aba baragaragaza amwe muri iyo.

Umwe ati “Hari ighe aba agiye nko gukata aho kugira ngo arebe inyuma igihari, agahita akata ako kanya. Urumva iyo akase uwari inyuma ye atakweretse ko agiye gukata uhita umugonga.”

Mugenzi we ati “Noneho bitewe n’ubumenyi bucyte bw’abatwara amagare,  usanga ari iguca mu mihanda y’icyerecyezo kimwe, ari guca ahatanyurwa, ibyo byose usanga ntacyo bimubwiye bitewe n’uko nta mategeko y’umuhanda azi.”

Ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete yasoboniriraga abadepite umushinga w’itegeko rigenga gutwara abantu n’ibintu mu muhanda no mu mazi, hari abagize inteko ishingamategeko babajije icyo abatwara amagare mu mihanda nyabagendwa bateganyirizwa.

 Uyu ni Depite Emmanuel NDORIYOBIJYA ati “Airiya binyamitende bigira inziga ebyiri, ubona nabyo bimaze kugwira mu mihanda. Nari nabajije bo barateganyirizwa iki muri uyu mushinga w’itegeko cyane cyane kuba bahabwa wenda amabwiriza bagenderaho,kuba  bahabwa impamyabumenyi yabafasha kujya mu muhanda ishingiye ku bumenyi bafite bwo kubahiriza ibiteganywa mu muhanda.”

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko mu mushinga w’itegeko rirebana n’ibyo gutwara abantu n’ibintu mu muhanda uri gutegurwa, harimo ingingo zireba abatwara amagare.

Amb.Claver Gatete minisitiri muri iyo minisiteri  nibyo akomeza asobanura.

Yagize ati “Ku bijyanye n’amagare bazashyiraho icyemezo cyerekana ko utwara igare afite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda. Amagare ni uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bwihariye, kugira ngo habeho umutekano w’abatwara amagare birasaba kugira ngo hajyeho amabwiriza muri rya tegeko twababwiye rya Traffic rizaza.”

Muri Nyakanga mu mwaka wa 2014, igipolisi cy’u Rwanda cyari cyasohoye itangazo ryibutsa abatwara amagare ku mihanda minini ko mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’amagare ku mihanda minini y’u Rwanda, kandi amabwiriza agenga abatwara amagare atarasohoka, Polisi y’u Rwanda ifatanije ni nzego z’Umutekano n’iz’Ibanze bazakomeza kugenzura imyitwarire y’abakoresha amagare ku mihanda minini hagamijwe kwirinda impanuka.

Tito DUSABIREMA