U Rwanda rwemeye kugurizwa miliyoni 83 z’Amayero na Banki ya Aziya

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yemeje umushinga w’Itegeko ryemeza amasezerano ya Burundu y’inguzanyo ya miliyoni mirongo inani n’eshatu n’ibihumbi magana atatu z’Amayero (83.300.000).

Ni amasezerano hagati ya leta y’u Rwanda na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwaremezo, agamije gufasha urwego rw’abikorera kubona imari yo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za COVID 19.

Mu buryo bunyuze mu ikoranabuhanga abadepite bari gukoramo muri iki gihe, bemeza uyu mushinga w’iri tegeko ry’inguzanyo bagaragaje impungenge kuri aya madeni igihugu gifata kigamije gufasha abikorera, berekana ko hari abayakoresha ibyo batayasabiye ntiyunguke uko bikwiye.

Depite Nyirahirwa Veneranda yagize atiIyi nguzanyo izazahura ibijyanye n’inganda, ubucuruzi n’ibindi, byatumye nibaza ko muri ino minsi hari kugaragara amahoteli atezwa cyamunara kuko yagizweho ingaruka n’icyorezo cya covid-19. Iki kigega kirimo kirasubiza ibibazo by’abantu bagizweho ingaruka cyangwa haracyakenewe ibindi? Ni iki gishingirwaho ngo abashoramari batoranwe babashe guhabwa inguzanyo? Mugendera kuki munareba imikoreshereze y’ayo mafaranga?

Depite Bakundufite Christine Yagize ati “Njye ikibazo mfite kijyanye n’ingamba zihari zo gukurikirana ababa barahawe ayo mafaranga, izo ngamba zo gukurikirana ayo mafaranga zihagaze gute kugira ngo turebe abagiye kuyahabwa uburyo bazayakoresha n’uburyo bazayabyaza inyungu bikura mu ngaruka batewe n’icyorezo cya covid 19.”

Izi mpungenge z’aba Badepite ariko umunyamabanga wa leta muri ministeri y’Imari n’Igenamigambi wari uhagarariye Leta, bwana Richard Tusabe, yagaragaje ko byatekerejweho, kuko banki zizahabwa iyi nguzanyo, zasabwe gukurikirikirana uko abayahawe bayakoresha.

Tusabe “Kuyakurikira kwa mbere ni uburyo uyanyuzamo ya Banki yabagurije niyo igomba gukurikirana abo bayahaye, ndetse bagakurikirana ko imishinga babahereye amafaranga izunguka, BRD yashyizeho uburyo bwo kugira inama abashoramari kuko mbere wasangaga abo bashoramari basabwa inyandiko z’uburyo ayo mafaranga azakoreshwa ugasanga byabananiye.”

Nubwo bwose aba Badepite bagaragazaga impungenge byarangiye bemeje uyu mushinga w’itegeko ry’inguzanyo.

Amasezerano y’iyi nguzanyo avuga ko izishyurwa mu myaka 28 iri imbere akazatangira kubarwa hashize imyaka 6 akoreshwa.

U Rwanda rwari rusanzwe rwarashyizeho uburyo bwo korohereza abikorera kubona amafaranga agamije kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, kuko asanze harashyizweho ikigega kibafasha kubona inguzanyo binyuze mu nguzanyo.

Muri iki gihe hari impungenge ko hatabayeho uburyo bworoshye bwo kugera ku mari, ku bikorera bamwe kubera ibihombo bahura nabyo na za cyamunara kubera kubura imikorere ihamye.

AGAHOZO Amiella