Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko nta mwarimu wize mu mashuri nderabarezi waminuje uzakomeza kwigisha mu mashuri abanza ahubwo ko azakomereza mu mashuri yisumbuyeho kandi ahabwe umushahara ugendanye n’amashuri yize.
Mu rwego rwo kureshya abiga mu mashuri nderabarezi (TTC) cyangwa abize kwigisha, Leta yashyize uburyo bwo gufasha abize ayo masomo mu mashuri yisumbuye kuminuza kugeza ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, bishyuriwe ikiguzi cy’ishuri kandi ibyabatanzweho ntibabyishyuzwe nk’uko Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’intebe asobanura.
Minisitiri Ngirente ati “Umunyeshuri uzajya urangiza amashuri nderabarezi akigisha imyaka itatu mu mashuri abanza, azajya ahabwa buruse itishyurwa n’amafaranga atunga umunyeshuri amufasha kwiga mu ishami ry’uburezi muri Kaminuza. Umunyeshuri uzajya urangiza ikiciro cya mbere cya Kaminuza akigisha imyaka itanu mu mashuri yisumbuye, azaba ashobora nanone guhabwa indi Buruse itishyurwa n’amafaranga amutunga, kugira ngo akore icyiciro gikurikiraho cya ‘Masters’ kandi nayo ayo mafaranga ntazayishyure.”
Ni gahunda yatumye bamwe mu bagize inteko ishingamategeko barimo Depite Christine Mukabunani abaza niba umwarimu waminuje yigishaga mu mashuri abanza, azakomeza kwigisha muri icyo kiciro kandi niba azahabwa umushahara nk’uwa mwarimu waminuje aho guhemberwa ko yigisha mu mashuri abanza.
Depite Mukabunani yagize ati “Niyo bakwiga bakabona wenda ikiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) cyangwa se n’irenzeho, bazajya babihemberwa kandi n’ubundi bakigisha mu mashuri abanza? Niyo mpamvu usanga umuntu azamura icyiciro yari ariho yigishaga mu mashuri abanza agahita avamo agahita ajya gushakisha. ”
Itangazamakuru rya Flashryabajije abarimu bigisha mu mashuri abanza niba gukomeza kwigisha muri icyo kiciro kandi barize kaminuza hari icyo byafasha ku rwego rw’uburezi cyangwa niba byaba bikocamye.
Abize mu mashuri nderabarezi (TTC) bavuze ko ntacyo byaba bitwaye ahubwo ko byafasha gutanga uburezi buboneye, ariko umushahara bagenerwa ukagendana n’amashuri bize.
Ishimwe Aime ni umwarimu mu mashuri abanza yagize ati “Iyo wabashije kuzamuka ukagira ubundi bumenyi wiyungura uraza ukaba wabusangiza abanyeshuri , bakaba bakwiga neza. Ku bwanjye ndumva n’umushahara n’ubundi bawuzamura.”
“Urumva rero twese abarimu tubashije kwiga kaminuza ndetse tugashyiraho ikiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), hari byinshi twakunguka, ari mu myigishirize ndetse no mu mibereho myiza yacu.” Marie Chantal Uwingabiye ni umwarimu mu mashuri abanza.
Dr Ngenzi Alexandre impuguke mu burezi akaba n’umwarimu muri kaminuza we asanga umwarimu wigisha mu mashuri abanza igihe yize ibyiciro bya kaminuza, akwiye kuzamuka mu ntera nawe agakorera akazi mu byiciro by’amashuri byisumbuye.
Dr Ngenzi aragira ati “Uyu munsi wigisha mu mashuri abanza , ejo ukigisha mu mashuri yisumbuye kubera ko ya mpamyabumenyi baguhaye ituma ugenda usimbuka ikiciro ujya ku kindi bitewe n’ubushobozi ufite.”
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente nawe aherutse kubwira Abadepite ko umwarimu wigisha mu mashuri abanza wagize amahirwe yo kwiga kaminuza ibyiciro ibyo ari byo byose, atazakomeza kwigisha mu mashuri abanza ahubwo ko azajya akomereza akazi mu mashuri yisumbuye kandi akanegerwa umushahara ukwiye amashuri yize.
Minisitiri Dr Ngirente yagize ati “Ni ukuvuga ko umwarimu wigisha mu mashuri abanza arangije TTC azaba ahembwa umushahara w’amashuri abanza arko narangiza kaminuza azigisha mu mashuri yisumbuye ahembwe umushahara w’umwarimu w’amashuri yisumbuye.”
Yunzemo agira ati “Aramutse ari ukwiga kaminuza ugasubira kwigisha mu mashuri abanza ukongera ugakora ‘Masters’ ugasubira mu mashuri abanza, ntabwo yaba akura mu bumenyi. Duteganya ko uwo mwana agomba kugenda akura mu mwuga we yiyungura ubumenyi anazamuka mubyo yakoraga. ”
Guverinoma kandi yafashe umwanzuro wo korohereza abiga mu mashuri yisumbuye biga kwigisha, aho Leta imwishyurira kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’ishuri buri mwaka kugeza igihe arangirije.
Ni ibintu bisobanurwa nk’ibyatumye abagana amashuri nderaberezi biyongera kandi ayo mashuri akaganwa n’abatsindiye ku inota ryo hejuru bitandukanye n’uko byahoze.
Tito DUSABIREMA