U Rwanda na Arsenal bongereye amasezerano azwi nka Visit Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyemeje ko amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal azwi nka visit Rwanda  yongerewe.

Ni amasezerano yongerewe nyuma y’imyaka itatu impande zombi zitangiye ubufatanye.

Ni ubufatanye bwatangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2018 bugamije gukangurira abatuye Isi kuza gusura u Rwanda “Visit Rwanda”, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.

RDB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yashimangiye ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, bityo impande zombi ziyemeza kongera igihe amasezerano yari kumara mu 2019 bikaba byaratangajwe tariki 14 Gicurasi 2021 ubwo hamurikwaga umwambaro wo hanze w’iyi kipe.

Nk’uko bitangazwa n’iki kigo mu mwaka wa mbere w’imikoranire, umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ugera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.

Iki kigo cyakomeje kigaragaza ko Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by’umwihariko abaturutse mu Bwongereza.

Kongera aya masezerano ngo bizatanga umusaruro hagendewe ku byari byarakozwe mu myaka itatu ishize.

Kuri ubu aya masezerano yitezweho kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanyijwe na covid-19 by’umwihariko ingeri y’ubukerarugendo.

 Aya masezerano kandi ngo azakomeza kubyaza umusaruro ubunararibonye bwa Arsenal mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, hibandwa kukuzamura imitoreze y’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda.