Inkingo zatanzwe n’U Bushinwa na Amerika zagejejwe mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yakiriye doze z’inkingo za Sinopharm zisaga ibihumbi 200 zatanzwe n’u Bushinwa na dose ibihumbi 188 z’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer zatanzwe na leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inkingo zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageze ku kibuga Cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021 zizanywe n’Indege ya KLM, mu gihe izatanzwe n’u Bushinwa zagejejwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021 zizanywe n’indege ya Qatar Airways..

Izi nkingo zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni icyiciro cya mbere cy’izo Amerika yatanze bikaba biteganyijwe ko icya kabiri kizahagera kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, aho zose hamwe zizaba ari dose ibihumbi 489.

Minisitiri Dr Daniel Ngamije yashimangiye ko izi nkingo zije kunganira gahunda y’u Rwanda yo gukingira Abanyarwanda benshi bashoboka ariko kandi ari n’ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Yongeyeho  ko uku kwakira inkingo nyinshi bizatuma ibikorwa byo gukingira Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye inzego z’ubuzima zihereye ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi ikomeza.

U Rwanda rubaye Igihugu cya mbere cyakiriye inkunga y’inkingo itanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri doze zisaga miliyoni 500 icyo Gihugu cyiyemeje gutanga ku Isi yose, kikaba cyarakoranye n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse no mu bufatanye bw’ibihugu bugamije gukwirakwiza no gusaranganya inkingo za COVID-19 mu bihugu byose buzwi nka COVAX.

Guverinoma Y’u Rwanda  yihaye intego yo gukingira abantu benshi bashoboka aho biteganyijwe ko nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe abagera kuri 30% mu gihe umwaka utaha wa 2022, byitezwe ko uzarangira hakingiwe 60% kugira ngo nibura habe hari icyizere cyo gusubira mu buzima busanzwe.