RURA yumvise akababaro k’abakiliya ba MTN, itanga igihe ntarengwa cyo kubikemura

Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwahaye igihe ntarengwa MTN Rwanda cyo kuba yakemuye ibibazo biri mu guhamagara.

MTN Rwanda  yategetswe ko bitarenze tariki 29 Ukwakira 2021 izaba yamaze gukemura ibibazo bigaragara muri Kigali, na ho ku ya 30 Ugushyingo 2021 ikaba yakemuye ibigaragara mu tundi duce tw’igihugu.

Hari abaturage babwiye itangazamakuru rya Flash ko serivise za MTN zitari kugenda neza nkuko abakiliya bazifuza.

Umwe yagize ati “Rimwe na rimwe réseau ziranga, waba uhamagaye nk’umuntu wamushakaga mufitanye gahunda, ugasanga bari kukubwira ngo numero ye ntayiriho, mu kandi kanya ikaza gukunda. Hari n’igihe bakubwira ngo uyu munsi serivise zacu ntabwo ziri bukore, wohererzanya maafaranga cyangwa bakoherereza. Urumva igihe kiba cyapfuye. ”

Undi yagize ati “Ikindi bagomba gukosora, Ni biriya by’abajura bakoresha ikoranabuhanga(Huckers) banyura kuri telefone y’umuntu baramutuburiye. Urumva ikibazo ni icya MTN ninayo igomba kugikemura. Kuko ubukungu bw’umukiliya buba buhungabanye. ”

RURA yagaragaje ko yafashe iki cyemezo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi ba MTN Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2021, bikagaragara ko hari icyuho mu ishyirwa mu bikorwa bya gahunda zigamije gukemura ibi bibazo.

RURA ivuga ko muri icyo gihe yatanze MTN nidakemura ibyo bibazo izafatirwa ibihano.