Kigali: Bahangayikishijwe n’izamuka ry’igiciro cy’amata

Hari abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko izamuka ry’igiciro cy’amata gishobora kubashyira mu mirire mibi.

Abacuruza amata bato n’abanini bagaragaza ko umukamo wagabanutse bigatuma igiciro cy’amata kizamuka,

Mu mujyi wa Kigali litiro y’amata adatetse iragura hagati y’amafaranga 400 na 500 mu gihe atetse agura amafaranga 600.

Ubusanzwe abaguzi b’abamata bavuga ko ilitiro imwe yaguraga hagati y’amafaranga y’u Rwanda 300 na 350.

Iri zamuka ry’igiciro cy’amata abaturage baganiriye na Radio Flash/TV bagaragaje impungenge ko bishobora kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi, harimo no kuba barwaza bwaki.

Umwe yagize ati “Kuba amata ahenze muri iyi minsi, byatuma umwana wanjye  arwara bwaki,  nanjye bikangiraho ingaruka ndetse n’abandi bose.”

Abasanzwe bagurisha amata n’ibiyakomokaho ndetse n’amata akorwa n’inganda bavuga ko haribyo bacuruzaga bitakiboneka cyane, harimo yahurute na forumaje, ariko muri rusange ngo amata yaruriye ava ku mafaranga 500 ku gapaki ka 500ml kigera ku mafaranga 600.

Umwe mu bayacuruza ati “Barayaza ngo amata yarahenze bitewe n’uko ubwatsi bwabuze izuba ryaravuye, turayafata kuko nta kundi twabigenza. Biratugora cyane n sinzi uburyo byakorwa kugira ngo abaturage babimenye, atari twebwe biturutseho, kuko ahanini agira ngo ni umucuruzi ushaka kumuhenda.”

Abasanzwe bayagurisha mu buryo bwo kudandaza mu bucuruzi buzwi nka Diary, bahamya ko amata yabuze bituma igiciro kiyongera.

Shema Innocent ni umucuruzi ukorera Kabeza mu murenge wa Kanombe, avuga ko bitewe n’ibura ry’amata ubu litiro ayigurisha amafaranga 500 akayifatira hagati ya 350Rwf na 400Rwf.

Shema aragira ati “Amata yarabuze bitewe n’uko ari ikibazo cy’izuba nk’ibisanzwe. Mbere byibura nafataga nka litiro 1000 ariko ubu  mfata litiro 100.”

Urugaga Imbaraga rw’Abahinzi n’Aborozi ruvuga ko nk’aborozi bakwiye kwiga kubyaza umusaruro ubwatsi n’ibindi bihingwa igihe cy’impeshyi kitaraza, rugasaba inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi kurushaho kubegera rukabigisha uko bakitwara mu buryo bwo guhangana n’ibihe by’impeshyi.

 “Birasaba ko duhindura imyumvire cyane cyane  tugakurikiza inama duhabwa na tekinike  z’ubworozi mu buryo bwo gufata neza ubwatsi, ntitubusesagure mu gihe  cy’imvura kuko tuzi ko bigira ingaruka mu gihe cy’izuba tukagerageza kubika ubwatsi .” Jean Paul Munyakazi ni umuvugizi w’uru Rugaga

Jean Paul Munyakazi yongeyeho ko “Inzego zishinzwe ubworozi  zikwiye gufasha aborozi mu buryo bwo kubika ubwatsi no kubufata neza, cyane ko iyo amata abaye macye, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bibaye bicye, bigira ingaruka ku gihugu muri rusange.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kivuga ko kimaze igihe kigisha aborozi uburyo bwo guhangana n’ibihe by’impeshyi burimo no guhunika ubwatsi kandi ko kizakomeza kubahugura, ariko kikabasaba guhindura imyumvire bagakora ubworozi bw’umwuga kuko aribwo batazongera guhura n’ibibazo biterwa n’izuba.

“Muri gahunda dufite nka RAB abakozi bacu hirya no hino mu gihugu bagerageza kwerekana uko ibyo bisigazwa byo mu buhinzi bihunikwa, noneho nabo bakagira ubushake bwo kugira ngo babikore hirya no hino  aho batuye mu mirenge  bakabibika. Nko mu gihe cy’izuba aho bigaragara ko biba byagabanutse  amtungo akarya bya bisigazwa.” Dr Fabrice Ndayisenga ni umuyobozi w’ishami rishinzwe ubworozi, ubushakatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi muri RAB.

Dr Ndayisenga yunzemo agira ati “Ni igihe gito tuba dufite cy’izuba ukwezi kwa Kamena, Nyakanga na Kanama ubwatsi bukongera bukaboneka. Ayo mezi nkeka ko atavamo igihe cyo guhungabanya ubworozi bwacu bityo abantu bagakora ubworozi batekanye n’umusaruro ukazamuka muri rusange.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kivuga ko aborozi badakwiye guhungabanywa n’ibihe by’impeshyi kuko hari uburyo bwinshi bwo guhangana n’ibi bihe igihe bikozwe kinyamwuga harimo guhunika ubwatsi, kudatwika ibyasigaye nyuma yo gusarura, gukoresha amahangari n’ibindi, kandi ko kubufatanye na WASAC bari gushaka uko n’ikibazo cy’amazi kizakemuka aborozi ntibongere guhura nacyo.

Ubusanzwe mu gihe cy’impeshyi mu gihugu hose hakunze kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amata bitewe n’ibura ry’ubwatsi ndetse n’amazi aba yarakamye mu bice bimwe na bimwe.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad