Gasabo: Yijunditse Akarere kubwo gucisha umuhanda mu isambu ye, Akarere kati “wahozeho no kubwa Habyarimana”

Hari Umuturage witwa Kabana Grace ukorera ibikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi mu mudugudu wa Karekare, akagari ka Indatemwa, mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo, usaba kurenganurwa nyuma y’aho akarere gakomeje gukora umuhanda uca mu butaka bwe, nyamara ikibazo afitanye n’akarere kuri uwo muhanda kikiri mu nkiko.

Ikibazo cy’uwo muhanda kimaze igihe nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zo mu nkiko ndetse zinagaragaza ko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaciye urubanza ruvuga ko umuryango wa   Kabana Grace wareze akarere ka Gasabo, hari ibyo waregeye bifite ishingiro.

Gusa umuryango ntiwishimiye imikirize y’urwo rubanza bituma ujurira kugeza magingo aya urwo  rubanza ruri mu bujurire.

Igisa n’icyababaje umuryango wa Kabana Grace ni uko tariki 4 Nzeri 2021, abaturage b’umurenge wa Rutunga bategetswe gukora umuganda wo gutunganya no kwagura uwo muhanda, amashusho yafashwe  rwihishwa icyo igihe agaragaza abaturage bahagarikiwe n’inzego z’umutekano bari kwagura no gutunganya uwo muhanda.

Namiyingabo ni umwe mu baturage bakoze uwo muganda yagize ati “Batubwiraga ko ari mu rwego rwo kugira ngo babone umuhanda wahoze aha ngaha. Noneho bamwe tugakora dufite n’ubwoba turi ese nyiri ubutaka mwamumenyesheje? Akatubwira bati mwebwe nimukore gusa nitwe twabahaye akazi. Imodoka yazanye abasirikare bagera ku 8.”

Kabana Grace avuga ko yababajwe n’uko habayeho ibikorwa byo gukora uwo muhanda nyamara ikibazo cyari kikiri mu nkiko kuko umuryango we wari wajuririye icyemezo cy’urukiko.

Kabana ati “Ni gute ubuyobozi buza mu butaka bw’umuntu bakwiye kukurengera? Noneho hakazamo inzego za gisirikare, hakaza na polisi? Ntibakumenyesheje, ibintu biri mu rukiko. Ibyo bintu njyewe nk’umuturage birampungabanya.”

Kabana Grace avuga ko ibyo bibazo byose bifite imizi ku kibazo afitanye n’umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Colonel nawe ufite ubutaka akoreramo ubuhinzi n’ubworozi hakurya y’ubw’umuryango wa Grace kandi kubugeramo bisaba guca muri iyo sambu y’umuryango wa Grace.

Kabana  yakomeje agira ati “Umuturanyi wacu Colonel Kayumba, nta kibazo twe twari dufitanye nawe, n’ubundi akayira araza akagacamo, n’ubundi ahera iwanjye akarangiria iwanjye, njye sinigeze mwima akayira. Ariko ukurikije ububasha afite n’imbaraga afite  akoresha akarere n’umurenge bakaza bagakora umuhanda  mu butaka bwacu.”

Mu kiganiro twagiranye n’uwo musikare mukuru yatubwiye ko ntaho ahuriye n’ikorwa ry’uwo muhanda ahubwo ko ahaca nk’uko abandi baturage bahaca, bimwe mu bikubiye muri icyo kiganiro n’uwo musirikare mukuru  twabishyize mu nyandiko uko byakabaye nk’uko twabyumvikanye.

 Col. Kayumba Alex ati “Njyewe nta hantu mpuriye na biriya bintu, nyuramo nk’uko undi wese anyuramo. Nonese wo kabyara we  mbwira rwose nk’umunyamakuru, icyaha naba mfite kiri hehe nka Kayumba?”

Umuryango waKabana Grace hari icyo wifuza ngo kuri iki kibazo kimaze imyaka igera mu 10 gikemuke.

“Nibampe uburenganzira mu butaka bwanjye, ni njye wabuguze ntabwo babunguriye, mu nguzanyoo njyewe nafashe. Nampe amahoro mu bintu byanjye nkore umushinga wanjye ntuje.” Kabana

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko mu isambu y’umuryango wa Kabana Grace hahoze umuhanda kuva cyera, icyakora Umwari Pauline uyobora aka karere nawe yemera ko umwanzuro wanyuma ari uw’urukiko.

Yagize ati “Umuhanda w’abaturage ni uwa cyera ku gihe cya Habyarimana. Bigeze no kuhaparika amamodoka mu gishanga gihari  ngo ari kumwe na Perezida w’I Burundi. Kuba rero abaturage bawusibura n’ubundi urabafasha bose. Urukiko  rwategetse ko umuhanda ugumaho, utarabyishimiye ni Frank yagiye kurega mu rukiko, we nategeeze icyemezo cy’urukiko.”

Mu ibaruwa umujyi wa Kigali wandikiye akarere  ka Gasabo muri Gicurasi mu mwaka wa 2018 dufitiye Kopi mu gika cyayo cya 3, umujyi wa Kigali wagaragaje ko ushingiye ku bugenzuzi wakoze wasanze muri ako gace nta muhanda uhateganywa ku gishushanyo mbonera.

 Muri iyo baruwa umujyi wa Kigali wasabaga akarere gukemura icyo kibazo hifashishijwe ibiteganywa n’amategeko mu rwego rwo kwirinda imanza.

Tariki 22 Mata 2021, akarere ka Gasabo nako kandikiye ibaruwa umuryango wa Kabana Grace uhagarariwe na Nkurunziza Frank kababwira ko batemerewe gufunga uwo muhanda cyangwa kuwushyiramo ibikoresho byabo by’ubworozi.

Tito DUSABIREMA