Kaminuza y’u Rwanda yemeye ko yahombeje Leta Miliyoni 40

Kaminuza y’u Rwanda yemereye Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), ko yanze kwishyura ba Rwiyemezamirimo kugeza ubwo bayireze igacibwa arenga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Kaminuza bwabwiye PAC ko bwahakuye isomo ndetse ko batazongera gutinda kwishyura abo babereyemo imyenda.