Twagirayezu ukekwaho Jenoside yasabye kongererwa iminsi yo gushaka abamushinjura

Abunganira Twagirayezu Wenceslas woherejwe n’igihugu cya Denmark ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye urukiko kongerwa iminsi bagashaka abatangabuhamya bashinjura uregwa.

Bitandukanye ni uko Twagirayezu usanzwe aburanira aburana hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yaburanye ari mu rugereko rwihariye rushinzwe kuranisha ibyaha Mpuzamahanga n’iyambukiranya imipaka ruri I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Twagirayezu ufungiye muri Gereza ya Mpanga.

Umwuganizi we Me Bikotwa Bruce yagaragarije urukiko ko yahawe igihe gito n’ubushobozi budahagije bwo gukora iperereza ry’ibanze ashaa abatangabuhamya bashinjura umukiriya we.

Me Bikotwa agaragaza ko abo batangabuhamya bagombaga kuva mu bihugu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, no ku mugabane w’u Burayi.

Me Bikorwa yakomeje avuga ko iminsi Ine (4) yahawe yo gukora iperereza ry’ibanze mu buri gihugu yari mike, aho yemeza ko mu Rwanda iryo perereza ryagombaga kubera mu Karere ka Rubavu, Twagirayezu avukamo, akajya ku ri site Eshanu(5)  arizo Busasamana, Komine Rouge, mundende n’ahandi.

Izo site zose ngo ntiyazigezeho bitewe n’igihe gito yari yarahawe.

Umwunganizi wa Twagirayezu yagaragaje ko ajya kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ho byamugoye kwambuka umupaka, kuko hari ibyo abashinzwe abinjira n’abasohoka bamusabye biba ngombwa ko ategereza maze abatangabuhamya asanga bagiye.

Me Bikotwa yavuze ko yagombaga kubonana n’abatangabuhamya 117 ariko yabonanye n’abagera kuri 41 gusa.

Aha yahise asaba ko yakongererwa iminsi yo kongera gukora iperereza ry’ibanze kandi akanongererwa ubushobozi kugira ngo we n’umukirya we babashe kugira icyo bageraho.

Mu magambo ye yagize ati “Abatangabuhamya bifuje ko urubanza rukwiye kubera mu karere ka Rubavu, mu rwego rwo kugira ngo babashe kurukurikirana biboroheye.”

  Ubushinjacyaha bwahawe ijambo maze buvuga ko bakwiye kumva ko byanashoboka ko umubare Me Bikotwa yabonye ari abatangabuhamya bashobora no kuba bafasha urukiko, bityo ko atari ngombwa ko umubare Bikotwa avuga mu gihe waba utabonetse ntacyo byatwara.

Urukiko rwafashe umwanya ruriherera rusuzuma ubusabe b’ubwunganizi bwa Twagirayezu, rutegeka ko niba hari abandi batangabuhamya, bashobora kuganira binyuze ku ikoranabuhanga.

Ikindi ngo aho abatangabuhamya bazumvirwa byo bizigwaho igihe cyabyo nikigera.

Twagirayezu Wenceslas yatawe muri yombi n’igihugu cya Denmark muri 2017. 

Uyu mugabo wari unafite ubwenegihugu bwa Denmark yaje koherezwa mu Rwanda mu mwaka wa 2018.

Twagirayezu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari atuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ari Mwarimu.

Uyu mugabo w’imyaka 53 y’amavuko yagiye muri Denmark mu mwaka wa 2001, akekwaho ibyaha bibiri birimo  icya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Busasamana mu Karere ka Rubavu, ndetse  n’abari bahungiye muri Kaminuza ya Mudende.

Iburanisha ritaha ryimuriwe tariki 26 Ukwakira 2021.

Theogene NSHIMIYIMANA