Hari abaturage bo mu Mirenge ya Mayange na Ngeruka yo mu Karere ka Bugesera basaba ko bashyirirwaho uburyo bworoshya imihahirane hagati y’iyo mirenge kuko ubuhari bwo gukoresha ubwato buri mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru budinziza iyo mihahirane kandi hakaba hari ibyago byo guteza impanuka zo mu mazi.
Ni ku mwaro wo w’ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru ku ruhande rw’umurenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, itangazamakuru rya Flash ritereye amaso rwagati mu kiyaga, harimo ubwato bw’imbaho bugenda gahoro cyane ariko bigaragara ko burimo abantu n’ibintu.
Nyuma y’igihe gito ubwo bwato bugeze ku mwaro.
Ni ubwato burimo abantu, ibiribwa, ibinyabiziga by’amagare n’ibinyobwa abagize umuryango wa Sibobugingo Pascal uturutse mu murenge wa Ngeruka ushyiriye umuryango w’abavandimwe babo bo mu murenge wa Mayange wagize ibyago.
Nta yindi nzira baca yaborohera uretse inzira y’amazi.
Bitwara iminota iri hagati ya 20 na 30.
Umwe mu bo muri uyu muryango yagize ati “Impamvu twakoresheje ubwato tugiye gusura abavandimwe bagize ibyago. Urabona imihahirane umurenge wa Mayange n’Umurenge wa Ngeruka, ni Imirenge yakagombye guhahirana ariko ntibishoboka. Nk’umuhanda twakoreshaga ni Mareba none nawo ikiraro cyaracitse.”
Undi ati “Nta bundi buryo twakoresha cyereka tubonye nk’imodoka. ”
Mugenzi wabo ati “Kugira ngo tugere I Nyamata bidusaba kuzenguruka indi mirenge za Mereba, tukagera mrui Bisenyi tukambuka tugahita tugera mu murenge wa Nyamata.”
Ubwo bwato bugeze ku mwaro wa Mayange, mu kanya gato bugiye gusubira ku mwaro wa Ngeruka, harajyamo amatungo magufi, ibinyabiziga bya moto, inzugi zo gukinga inzu ziri muri Ngeruka ndetse n’abantu.
Utwaye ubwo bwato yatubwiye ko hashobora gushyirwaho n’ibindi nk’amatungo maremare.
Ikifuzo cy’abatuye Ngeruka na Mayange ni uko bashyirirwaho uburyo bwiza bwo guhahirana, hakorwa uwo muhanda uhuza iyo mirenge yombi utakiri Nyabagendwa cyangwa n’inzira zo mu mazi zigatunganywa bagahabwa ubwato bugezweho cyangwa bakubakirwa ikiraro cyahuza iyo mirenge gica hejuru y’ikiyaga cya Cyohoha ya Ruguru.
Umwe aragira ati “Imana idufashije na Leta ikadufasha twabona n’ubwato bw’imashini, tukajya tugenderanira.”
Undi ati “Badufasha iyi cyohoha igacamo umuhanda wambuka ufata Ngeruka na Mayange.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko umuhanda wari nyabagendwa wahuzaga imirenge ya Mayange na Ngeruka ikiraro cyawo cyangiritse bityo ugafungwa.
Umuyobozi w’aka karere Mutabazi Richard yatubwiye ko uwo muhanda uri hafi kongera gutunganywa, ariko ko n’ibyifuzo by’abaturage byo gutunganyirizwa inzira y’amazi nabyo byakwitabwaho.
“Hari n’undi noneho w’igitaka uca ahitwa Mareba ukatiye aho ku Gahembeukazamuka. Uwo rero niwo ufite ikibazo muri iyi minsi kubera ko ikiraro cyawo cyarangiritse mu mezi atatu ashize turagisana, hanyuma kirongera kirangirika. Kugira ngo bidateza impanuka twarahafunze tugaragariza inzego zidufasha mu by’imihanda n’ibiraro, ubu harimo harashakwa uburyo ari inyigo cyangwa ingengo y’imari kugira ngo gisanwe. Hari ibitekerezo by’ubwato, twafatanya nabo rwose bigakorwa.” Meya Mutabazi
N’ubwo abatwara ubu bwato bwo mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru bizeza umutekano w’ababugiyemo ko badashobora kurohama, nta mwambaro wagenewe abagenda mu mazi twabonye yaba abagenzi n’abatwaye ubwato bambaye.
Icyakora mu bihe byashize ibiyaga uko ari 9 biri muri aka karere byavuzweho guhitana ubuzima bw’abantu.
Ntitwashoboye kugenzura ko abashinzwe ubwo bwato koko bafite imyambaro yabugenewe ku bagenda mu mazi, kuko batubwiye impamvu abagenzi batayambaye ariko yari yakorewe isuku.
Tito DUSABIREMA