Amagambo u Bubiligi bwavuze kuri Rusesabagina yatumye inama yari Kubuhuza n’u Rwanda ihagarikwa

Leta y’u Rwanda yahagaritse inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda n’u Bubiligi yari kuzabera i New York ahabera Inteko Rusange ya Loni.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda rivuga ko byatewe n’uko u Bubiligi bukomeje kwivanga mu butabera bw’u Rwanda kuva urubanza rwa Rusesabagina rwatangira.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, nibwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwategetse ko   Paul Rusesabagina afungwa  imyaka 25 nyuma y’aho rumuhamije ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba yaregwaga n’ubushinjacyaha.

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Sophie Wilmès, yahise ashyira hanze itangazo rigaragaza ko Rusesabagina atahawe ubutabera bwuzuye kandi ko uburenganzira bwe butubahirijwe mu gihe cyo kuburanisha urwo rubanza, by’umwihariko ibijyanye n’uburenganzira bwe bwo kwiregura.

Yongeyeho ko Rusesabagina atakomeje gufatwa nk’umwere mu gihe cy’urubanza kandi ari uburenganzira bwe.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko nubwo iyi nama ihagaritswe, ibyo biganiro bizashoboka umunsi Minisitiri w’u Bibiligi azaba yakoze urugendo akajya i Kigali, ndetse ko yiteguye kumwakira mu gihe gikwiriye, mu gukomeza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.